Kagame yitabiriye inama ya BroadBand Commission muri Macedoniya

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Macedoniya aho yagiye mu nama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari (broadband commission) ahuriyemo n’umuherwe wa mbere ku isi, Umunya-Mexique, Carlos Slim.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame aranagirana ibiganiro na mugenzi we w’igihugu cya Madedoniya Dr. Gjorge Ivanov.

Inama ya broadband commission igamije gushaka uko yakwagura ibikorwa no gukorera ahantu henshi ku isi kurusha uko bimeze ubu. Si ibyo gusa kandi kuko izanareberwamo ibizavugwa mu ihuriro ry’ubutaha ry’umuryango w’abibumbye ku iterambere rirambye. Iyi nama ije ikurikira iyabereye mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2011 mu kwezi k’Ukuboza.

Broadband yaje ari igisubizo ku iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho no gufasha umuryango w’abibumbye kugera kuri zimwe mu ntego zayo zerekeranye n’ikoranabuhanga n’iz’ikinyagihumbi (MDGs).

Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari yashinzwe mu mwaka wa 2010 kugira ngo iteze imbere ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga no kwihutisha iterambere ry’ikinyagihumbi ku isi hose.

Iyo komisiyo ihuza abantu batandukanye barimo abakuru b’ibihugu, abahagarariye ibihugu bitandukanye, ndetse n’abikorera ku giti cyabo mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka