Kagame yitabiriye inama ya AU

Nyuma y’iminsi itatu ari mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa gatanu tariki 27/01/2012 Perezida Kagame yageze muri Ethiopia aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) izaba tariki 29 na 30/01/2012.

Muri iyi nama, Perezida Kagame azagaragaza raporo yavuye mu nama yabereye Busan mu gihugu cya Korea kuva tariki 29/11/ kugeza tariki 01/10/2011 aho yayigiye nk’umuyobozi uhagarariye umugabane w’Afurika.Iyi nama yigaga ku nkunga zitangwa n’abaterankunga n’imikorershereze yazo mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Perezida Kagame azanitabira umuhango w’inama yiswe African Union Conference Centre (AUCC) ahazatangwa inkunga ya miliyoni 150 z’amadorali yatanzwe n’Ubushinwa kuri Afurika hagendewe k’ubucuti bifitanye.

Iyi nama ya 18 y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe iteganyijwemo gutora ugomba kuyobora uyu muryango hamwe n’abo bazakorana muri manda itaha.

Kuva muri 2008 uyu muryango wari uyobowe na Dr Jean Ping akaba anashaka kongera kuwuyobora. Abandi bakandida kuri uwo mwanya ni madamu Nkosazana Dlamini-Zuma wari minisitiri muri Afurika y’Epfo akaba yaranahoze ari umugore wa Perezida Jacob Zuma.

Uretse abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, iyi nama izanitabirwa n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki Moon.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka