Kagame yashimye kwigira kw’Abanyarwanda, anenga uburyo uturere twiha amanota akabije
Mu muhango wo kwisuzuma no gushyira umukono ku bizagerwaho mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014, Perezida Paul Kagame yishimiye ko Abanyarwanda bagaragaza ubushake bwo kwikemurira ibibazo; ariko akaba yanenze uburyo uturere twiha amanota menshi atajyanye n’ibikorwa biboneka.
Perezida wa Repubulika yashimye ko umuco wo kwibeshaho watangiye kwigaragaza, aho ibyumba 1,120 by’amashuri y’abana byubatswe n’abaturage ugereranyije na 603 byubatswe n’ingengo y’imari ya Leta. Ngo hari icyizere ko uruhare rw’Abanyarwanda rungana na 39% mu imihigo y’uyu mwaka ruzagerwaho.
Umukuru w’Igihugu ariko yanenze umuco wo gukabiriza ibyagezweho n’uturere, kuko ngo twiha amanota y’ikirenga atajyanye n’ibikorwa bigaragara.
Perezida Kagame yavuze ijambo ryo kunenga mu rurimi rw’icyongereza ati: “Simpakanye ko twageze ku bikorwa byinshi ku buryo tutabyishimira, ariko dushobora kwishima nabi, ndetse n’ibyo twibwira atari ko bimeze.”
“Aya manota akabakaba 100% yahawe buri wese kuri buri kintu, mfite uko mbibona jyewe ku giti cyanjye. Ntekereza ko mu byo dukora n’uburyo tubikora tugomba kuba abanyakuri, kandi kuba intungane ntacyo byangiza”, nk’uko Perezida Kagame yabwiraga abayobozi bose bitabiriye umuhango wo gusinya ku mihigo kuri uyu wa 13/09/2013.
Akomeza avuga ko atazi impamvu izo nyandiko bazigaruye imbere ye, kandi ngo yari yababujije mu nama yagiranye n’Abaministiri ku munsi w’ejo. Ati: “ariko reka mbabwire mwe bayobozi b’uturere, niba ibyo mukora biba bikwiye amanota 100%, ku rundi ruhande ntitwagombye kuba twumva mufite ibibazo bijyanye n’imikorere”.
Perezida Kagame yasabye ko uburyo bwo gusuzuma imihigo bugomba kuvugururwa, bigakorwa hakurikijwe ibipimo by’ubuhanga, bigaragaza imbaraga zakoreshejwe n’ibyakozwe byose bikabonekera abantu.
Ati: “Ntekereza ko ari cyo Ministiri w’intebe, ba Guverneri n’abayobozi b’uterere mwari mutegereje kunyumvaho, kuko ibi byo gusaba abantu kwiha amanota no guhitamo aho bayahabwa ntabwo ari uburyo bunogeye. Icyakora n’ubwo mugomba kwisubiraho, ntabwo bikuyeho ko hari intambwe nziza y’ibyagezweho”.
Kugirango imihigo y’uyu mwaka ndetse na gahunda mbaturabukungu ya EDPRS2 bizagerweho, ngo buri wese agomba kutagira igihe na gito apfusha ubusa, ahubwo agaharanira gutanga umusaruro mwinshi ushoboka kandi ufite ireme, nk’uko Umukuru wa Leta y’u Rwanda ajya inama.
Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, mu ijambo ryo kumurika ibizagerwaho muri uyu mwaka, yavuze ko inkingi zose zigenga ubuzima bw’igihugu zatekerejweho, ariko imbaraga nyinshi zikazashyirwa mu bikorwa byongera ubukungu, cyane cyane ingufu, ubuhinzi no kubonera imirimo abantu benshi bashoboka.
Ati: “Hazashakwa ingufu zingana na MW 100 zizongera abafite amashanyarazi bangana n’ibihumbi 450, mu bucukuzi amabuye y’agaciro toni 9,800 zizoherezwa ku masoko y’amahanga, mu buhinzi tuzaharanira kongera umusaruro no kuwutunganya; abantu bagera ku bihumbi 20 bazafashwa kubona imirimo,… ”.
Umuhuzabikorwa w’umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Lamin Manneh, ari mu bafashe ijambo ashimira u Rwanda kuba rwishakira ibisubizo bijyanye n’umwihariko warwo “nk’iyi gahunda y’imihigo n’izindi, nta gushidikanya ko iki gihugu kiri muri bitanu muri Afurika bizagera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs 2015)”.
Ni ku nshuro ya munani gahunda yo kwemeza imihigo ya buri mwaka ibaye mu Rwanda, nyuma y’aho iki gikorwa gitangirijwe mu mwaka wa 2006.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki batubeshya ngo babigezeho kandi ubona kuri "terrain" ntagihari? BAzatanga ruswa ahantu hose kugeza n’ubwo babeshya umukuru w’igihugu? Mbega ibyago bariya bagize: birasa nka bamwe bakopera mu mashuri!!
Nimureke twihe agaciro rwose kandi tugahe n’igihugu cyacu: mujye mwirarira mugiha ariko nimuhigura mujye muvugisha ukuri!! Ikinyoma ngo kicaza umugabo ku ntebe rimwe!!