Kagame yashimye intambwe Abanyarusizi bateye abasaba kudahagarara
Kuri uyu wa 17/01/2013, Perezida wa Repubulika yakomereje uruzinduko rwe mu karere ka Rusizi aho yashimye abatuye aka karere kuko hari icyahindutse mu bikorwa byabo ugereranyije n’igihe ahaherukira ndetse abizeza ko Leta izakomeza kubafasha mu iterambere.
Mu ijambo yavugiye mu murenge wa Muganza ahari hateraniye imbaga nini y’abaturage bari baje kumwakira, Perezida Kagame yibukije Abanyarusizi ko buri wese agomba gukoresha imbaraga kugira ngo amashuza, nyiramugengeri ndetse n’ikiyaga cya Kivu bibyazwe umusaruro mu rwego rwo guteza abaturage imbere.
Ati “ntibyumvikana kuba mu gihugu kirimo amashanyarazi ariko ayo mashanyarazi ntakoreshwe agahora mu butaka”. Umukuru w’igihugu kandi yemeye ko bagiye gufatanya n’abashoramari kubaka umuhanda ugana ku ruganda rukora sima (CIMERWA).

Ku bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi yavuze ko aho Abanyarusizi bageze hashimishije ariko abasaba kongeramo imbaraga kugeza aho bazahaza u Rwanda bagasagurira n’abo hanze; kandi hakabaho imihahiranire inoze ku bihugu bituranye.
Yasabye ko Abanyarwanda bagomba kutarangara mu rwego rwo kwirinda bwaki n’izindi ndwara kugira ngo ubuzima bushobore kurushaho kuba bwiza. Aha Perezida wa Repubulika yongeye kwibutsa ko nta Munyarwanda ukwiye gusabiriza.

Perezida Kagame kandi yemeye ko hagiye kubakwa inyubako za kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi ariko yasabye abiga muri ayo mashuri kutamenya gucunga umutungo gusa ahubwo bakamenya no kuwukora.
Ibyo byose umukuru w’igihugu yavuze ko bigerwaho aruko umutekano uhari akaba ariyo mpamvu yasabye Abanyarusizi kuba maso ku kuwusigasira.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye byimazeyo urugendo rwa Nyakubahwa President wacu mu karere ka Rusizi