Kagame yasabye Diaspora Nyafurika guteza imbere uburezi iwabo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko ikibazo cyo kubura abigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika kigomba gukemurwa n’abavuye mu bihugu byabo.

Ku munsi wa mbere w’inama ya Transform Africa2015, Umunyarwanda Prof Romain Murenzi yari yavuze ko nta bigisha ubumenyi bw’ikirenga mu ikoranabuhanga Afurika ifite.

Perezida Kagame wateje ikoranabuhanga mu Rwanda
Perezida Kagame wateje ikoranabuhanga mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko hakwiye gushakwa uburyo abajya hanze kwiga Dogitora ntibagaruke, bashobora guhuzwa n’abanyeshuri bari muri Afurika hakoreshejwe ikoranabuhanga, maze bagatanga amasomo akenewe ku rubyiruko rw’Abanyafurika.

Umukuru w’Igihugu yagize ati:"Ibintu birimo kubera i ’Silicon Valey’ muri Amerika bishobora kugaragara hano nk’uhibereye; icyakorwa gusa ni uguhuza kugira ngo abari hanze batange uwo musanzu".

Prof Romain Murenzi wavuze bwa mbere muri iyi nama konta bigisha ubumenyi bw'ikirenga mu ikoranabuhanga Afurika ifite
Prof Romain Murenzi wavuze bwa mbere muri iyi nama konta bigisha ubumenyi bw’ikirenga mu ikoranabuhanga Afurika ifite

Igitekerezo cya Prof Romain Murenzi kigitangwa, byumvikanaga nk’ibigoye gukemura ikibazo cy’ibura ry’abarimu b’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika, ku buryo ngo hakenewe akayabo ko guhemba abazaza kwigisha."

Prof Romain Murenzi uyobora Urwego mpuzamahanga rushinzwe ubumenyi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere(TWAS), yasabaga ko amafaranga Miliyari 300 z’amadolari azava mu musanzu wo guteza imbere ikoranabuhanga, yavamo ayo kwigisha ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 4 )

ese nkubu koko kuki abo ba dogiteri baba batarabitekereje mbere bakarindira ko HE ariwe uzababwira icyo guko, njye narumiwe

Kibwa yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

ngaho rero diaspora nikore akazi kayo ihuze abo ba dogiteri n’abakeneye ubwo bumenye turebe ko twatera imbere, naho President wacu we Imana yamuhaye ubwenge n’uko atakora ibintu byose

Muyinga yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

Ibyo umusaza avuga nibyo abamaze kuminuza iyo za burayi i n’amarika ntibongera kugaruka kandi afurika iba ikeneye ubwo bumenyi bamaze kuvoma iyo

Kaneza yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

Igihe cyose HE aba avuga ibintu by’ubwenge, Mana ujye udukomereza uyu musaza

Mado yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka