Kagame yasabye abasirikare barangije amasomo kuyakoresha bahangana n’ibibazo by’igihugu
Mu ruzinduko agirira mu karere ka Musanze kuva tariki 10/06/2013, Perezida Kagame yasoje icyikiro cya mbere cy’inyigisho z’ubuyobozi n’akazi ko mu biro (command and staff course) ku basirikare bakuru mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama.
Abasirikare bakuru 45 nibo barangije aya masomo bakaba bari bamaze amezi icumi bakurikirana inyigisho mu bya gisirikare, nko kurwanira ku butaka, mu kirere, ibikorwa byo kugarura amahoro, imibanire n’ibindi; nk’uko byasobanuwe na Brig. Gen. Joseph Nzabamwita umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.
Perezida Kagame, asoza aya masomo, yasabye abarangije kwiga izi nyigisho zanyuma mu bya gisirikare, gufatira ku masomo bahawe, maze bakubaka ubudashyikirwa mu nshingano zabo.

Ati: “Hari ikintu amasomo adatanga. Ubushake, ubwitange n’umurava mu gushyira mu bikorwa inshingano zanyu. Ni ahanyu. Nta rindi somo muzabona ryigisha ibi”.
Perezida Kagame yavuze kandi ko ubwo aya masomo yasojwe uyu munsi yatangiraga mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, u Rwanda rwari ruri mu bihe bikomeye, byaturutse ku biyita ‘impuguke’ bandikaga amaraporo adafite aho ashingiye asebya u Rwanda.
Yasabye abarangije aya masomo gufata ubumenyi bavanye muri aya masomo bakabukoresha, bahangana n’ibibazo igihugu gihura nabyo, kuko ubushake, umurava no gukunda umurimo nta somo ribyigisha.

Aba basirikare kandi basabwe gufatira ku masomo bahawe maze bagafasha igihugu cyabo guhangana n’ingorane igihugu gihura nazo, haba iz’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe, yavuze ko mu bihe bizaza, abasirikare bazajya banahabwa amasomo y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) mu bijyanye no gucunga umutekano.
Perezida Kagame yanenze abatekereza ko u Rwanda rwashyikirana na FDLR
Ubwo yari i Nyakinama, Perezida Kagame, yavuze ko atigeze ashaka kuvuga byinshi ku batekerezako u Rwanda rwashyikirana na FDLR, kubera ko yabonaga ntacyo bivuze, birimo ubujiji ndetse n’ingengabitekerezo ku baba babitekereza.


Ati: “icyatumye nceceka, ni ukubera intego nabonaga bifite, icya kabiri numvaga ari ntacyo ibyo bivuze, icya gatatu natekereje ko ari ubujiji, icya kane kinashoboka cyane, ni ikibazo cy’ingengabitekerezo."
Mu minsi ishize, Perezida wa Tanzaniya yatangaje ko nta mahoro yagerwaho mu karere k’ibiyaga bigari mu gihe Leta zitaganiriye n’imitwe izirwanya, aha akaba yaravuze ko u Rwanda rukwiye kuganira n’umutwe wa FDLR.
Perezida Kagame yavuze kandi ko abatumye u Rwanda runyura mu bihe rwanyuzemo mu bihe bishize ntaho bagiye, ndetse bakomeje kwandika ibyo bishakiye, banezeza inyungu z’ababatuma badashimishwa n’ukwigira kw’igihugu.

Yavuze kandi ko aho u Rwanda rwavuye ari kure, ndetse n’intambwe rwateye ikaba ishimishije. Bityo ngo n’aho ruteganya kugera ruzahagera ndetse nta muntu uzakoma mu nkokora icyerekezo cy’u Rwanda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko munsobanurire,gushyikirana kuyihe topic?ngo bahanagurweho icyaha cya jenoside se,ngo batahe se,ngo bemerwe gukomeza kwicase?njye simbumva kabisa.nonese ko jenoside ari icyaha kitababarirwa,bikaba bitareba uRwanda ko ari icyaha mpuzamahanga,ko ntaho u Rwanda rwahera,akaba ntawubabuza gutaha bizanye mu mahoro nk’uko bigenda kuri bamwe muri bagenzi babo banyura Mutobo,gukomeza kwica inzirakarengane z’abakongomani akaba ntawabibashigikiramo,kweli barashaka iki?njye mbona biriya ari ugukomeza gupfobya jenoside yakorewe abatutsi no gukomeza gukomeretsa imitima y’abanyarwanda.koko impyisi ikurira umwana akakurusha uburakari.Gikwete nafate urugendo shuri agere Mutobo asobanurkirwe cyangwa niba yabaye umuvugizi wabo nabwo atubwire niba ari 1/2 wa Nkundiye Bazeyi tubimenye
ntago u rwanda rushobora kuzashyikirana na Fdlr kuko ni abicanye kandi bamennye amaraso y’inzirakarengane zazize uko zaremwe
ntago abanyarwanda aho tuva tukagera tuzigera twemerera abantu bashaka kutuvangira ngo badusubize mu byo twavumo cyangwa se ngo badushinge inkota mu bikomere tutarakira, ibyo rero akaba aribyo dukwiye guhora duharanira igihe cyose.
umuntu wese ushyidikira FDLR akwiye kunengwa kugirango nawe amenye neza ko ibyo akora ari amafuti kugirango atazongera kubikora kuko ntago biba bifite agaciro aka n’aka kandi biba bibabaza abakorewe genocide.