Kagame yabwiye abayobozi impamvu yibanda ku bakiri bato mu gutanga inshingano

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko impamvu yibanda ku bato mu gutanga inshingano mu mirimo inyuranye, ari uko bafite ubumenyi, kandi bakaba bashobora gukosora iby’abakuru bababanjirije batashoboye kugeraho.

Yabigarutse ho mu irahira rya Guverinoma nshya, kuri uyu wa 25 Nyakanga, aho yagize ati “muri iyi Guverinoma nshobora kuba ari jye mukuru. Muri mu myaka mirongo itatu, mirongo ine. Ibyo byose bifite impamvu. Ni nko kubabwira ngo none se murashaka kumera nk’abataragize byinshi bahindura? Mwebwe se ntacyo mwahindura koko?”

Yababwiye ati “mwaragenze cyane, ibi mvuga murabyumva...sinumva rero ukuntu mwaba mu bantu binubira ikintu cyose, cyangwa bitana bamwana. Kubera iki mwakwitana bamwana? Yewe n’iyo baba abaturutse hanze ntibakwiye kubakanga, mugomba kwanga kuba mwakwijujuta kubera gukoreshwa icyo mudashaka.”

Yongeyeho ati “muri batoya, ndetse mufite n’amashuri ahambaye mwize harimo na za PhDs. Nyuma y’ibyo hari undi muti mukeneye? Mugomba kwigirira ikizere kandi mukamenya ko hari icyo mwakora, icyo mwahindura. Ndumva ibi mubyumva neza. Mufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bihari, mukoresheje ibitekerezo mufite, ndetse n’indangagaciro zanyu.”

Iki kiganiro cyarimo impanuro nyinshi. Perezida wa Repubulika yagize ati “Mwebwe mubyiruka, kubaha uburezi n’uburere ni kimwe, uko mubukoresha, ni ikindi. Uburere butangwa kugira ngo bukoreshwe ibyiza by’abandi, kandi nta muntu waremye undi. Ibintu byose ni magirirane. Si ukubivuga gusa, dukwiye no kubishingiraho ibikorwa.”

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka