“Kagame ni ishema ku Rwanda na Afurika yose” - Minisitiri w’Intebe wa Burkina Fasso
Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Burkina Fasso, Luc-Adolphe Tiao, aravuga ko ibigwi bya Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda ari indashyikirwa, ndetse u Rwanda na Afurika nzima bikaba bikwiye kwishimira ko bifite umuyobozi nka Paul Kagame.
Luc-Adolphe Tiao yari yitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yateraniye i Kigali ku nshuro ya 10 ku matariki ya 13 na 14 Ukuboza uyu mwaka.
Mu yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Luc-Adolphe Tiao yavuze ko we n’igihugu cye bakurikirana cyane ibibera mu Rwanda, bakaba bashima ibigwi Perezida Paul Kagame amaze kugira mu gufasha u Rwanda kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Luc-Adolphe Tiao yagize ati “Nyakubahwa perezida Kagame, abakurikira ibyo ukora mu Rwanda twese dushima ibikorwa byawe byiza, tugashima uko umuhate wawe wongeye kuzahura u Rwanda nyuma ya Jenoside ndetse njye numva iki gihugu gikwiye kugira ishema ry’uko gifite umuntu nkawe, ndetse na Afurika yose ikwiye kukwishimira.”
Minisitiri Tiao yavuze kandi ko Burkina Fasso ikurikirana ibibera mu Rwanda mu nzego zinyuranye, ikaba izi ukuri nyako ndetse ikaba inashyigikiye u Rwanda mu ruhando rw’amahanga akomeje kurujujubya arushinja ibinyoma ku kibazo cy’intambara ibera muri Kongo.
Uyu muminisitiri waje mu nama y’igihugu y’umushyikirano atumiwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Pierre Damien Habumuremyi yari aherekejwe n’abaminisitiri 3 bo muri Guverinoma ya Burkina Fasso, n’abandi bakozi muri icyo gihugu.
Baje mu rugendo rw’akazi mu Rwanda, aho bazasura ibikorwa binyuranye mu nzego z’uburezi, ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|