Kagame na Sassou-N’guesso bashyigikiye imyanzuro ya ICGLR ku kibazo cya Congo

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou-N’guesso wa Congo Brazzaville bashyigikiye imyanzuro yafashwe n’inama y’akarere (ICGLR) igamije gushakira umuti ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo; nk’uko bigaragara mu itangazo rya Leta y’u Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko abo baperezida bombi baganiriye ku cyibazo cy’intambara iri mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo maze bishimira imyanzuro yafashe n’ibihugu byo mu karere mu nama yabereye i Kampala muri Uganda.

Bahamagariye Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo n’umutwe wa M 23 gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe i Kampala kuko bitanga amahirwe yo gukemura amakimbirane.

Perezida Kagame na Sassou-N'guesso nyuma y'ibiganiro.
Perezida Kagame na Sassou-N’guesso nyuma y’ibiganiro.

Abakuru b’ibihugu byombi bagaragaje ko hakwiye kuba isesengura nyaryo ry’ibitera kubaho kw’imitwe irwana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bityo bigafasha mu kuyibonera ibisubizo.

Perezida Denis Sassou-N’guesso wa Congo Brazzaville kandi ashima ubushake abayobozi b’u Rwanda na Uganda bafite mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nk’uko iryo tangazo ribivuga.

Perezida Kagame ubwo yari aherekeje mugenzi we.
Perezida Kagame ubwo yari aherekeje mugenzi we.

Riragira riti “Perezida Denis Sassou-N’guesso yahaye agaciro gakomeye umuti wavuye mu biganiro byabaye mu minsi ishize bihuje ba perezida Kagame, Museveni na Kabila, asanga ibyo biganiro ari inzira yatanga umusaruro mu kubaka icyizere hagati ya Kongo n’ibihugu bihana imbibi”.

Perezida Denis Sassou-N’guesso wa Congo Brazzaville yasoje uruzindurwe rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda kuwa 25/11/2012, aho abayobozi b’ibihugu byombi bishimiye iterambere mu mubano w’ibyo bihugu.

Denis Sassou-N’guesso yari muruzinduko mu Rwanda kubutumire bwa mugenzi we perezida Paul Kagame.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka