Kagame asanga Abanyarwanda nta masomo bakeneye ku bwigenge bwabo

Perezida Kagame aremeza ko Abanyarwanda badakeneye ubigisha kwigenga kuko ari bo ubwabo bihitiramo uburyo bubaka igihugu cyabo. Ibi yabigarutseho mu nama y’umushyikirano y’iminsi ibiri yatangiye uyu munsi mu nzu Inteko Ishinga Amategeko ikoreramo ku Kimihurura i Kigali.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Perezida Kagame yagize ati: “Nta neza isumba iyo Abanyarwanda bigirira bubaka igihugu cyabo. Ibyo ndabivugira imvugo ivugwa hanze y’igihugu (…). Intero ibanza kuba ibyiza byose Abanyarwanda bakora, barangiza bakongeraho ngo “ariko”…!”

Perezida Kagame yavuze ko iyo “ariko” ifite ingingo yo gusenya ibyo Abanyarwanda bakora byiza. Ibi ngo bikunze gukorwa n’abantu bo muri bimwe mu gihugu by’i Burayi bavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari.

Iki kibazo cyo kubura ubwisanzure mu Rwanda, Perezida Kagame yagisesenguye mu buryo butatu, agira ati: bivuze ko muri ibiragi (Abanyarwanda). Icya kabiri ni ukuvuga ko Abanyarwanda batavuga kuko atari ibiragi ariko hari ubafata ku munwa akababwira ati ceceka, ntimuvuge! Icya gatatu ni uko mushobora kuba mutari ibiragi, mushobora no kuvuga ko ntawe ubafata ku munwa ngo ababuze kuvuga, ariko wenda nta n’icyo mufite cyo kuvuga."

Inama y’igihugu y’umushyikirano iba buri mwaka igatumirwamo Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse n’ababa hanze y’igihugu.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka