Kagame arasaba Abanyafurika kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa
Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, aratangaza ko Abanyafurika bose aho bava bakagera bakwiye gushyira ingufu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abgore n’abakobwa. Ariko ku rundi ruhande agashimira intambwe inzego z’umutekano zateye mu guhagurikira iki kibazo.
Ibi yabitangarije mu muhango wo gufungura ku mugararo imyitozo mpuzamahanga yo kurwanya ihohoterwa, kuri uyu wa Kane tariki 11/07/2013. Iyi myitozo irabera ku cyicaro cya Polisi kuri guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Muri uyu muhango, Perezida Kagame yatangaje ko urugamba rwo guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ari urugamba rurwanwa na benshi kandi bashyize hamwe. Yashimiye intambwe yatewe n’inzego zishinzwe umutekano n’ubwo ari inshingano zabo.


Yagize ati: “Ni byiza kubona inzego za Afurika zishinzwe gucunga umutekano ziri mu b’imbere muri uru rugamba runabangamiye umutekano rukaba rukwiye kurwanywa byivuye inyuma ndetse no mu buryo buhuriweho.
Ndizera ko mwemeranya nanjye ko abagore bakomeje gukorerwa ihohoterwa ritandukanye, ryinshi muri ryo ari irishingiye ku gitsina.”

Umukuru w’igihugu yatangaje ko abagore bakorerwa ihohoterwa bibagiraho ingaruka na nyuma yo kurirokoka, kuko bituma batongera kwiyitaho no kwita ku miryango yabo cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose cyabateza imbere.
Ku bw’ibyo yatangaje ko buri rwego rw’igihugu rukwiye kubigiramo uruhare, ndetse bikanashyirwamo ingufu. Ibyo bikagerwaho abagore bahabwa amahirwe yo kwiteza imbere mu bukungu, nk’uko yakomeje abitangaza.

Aya mahugurwa yiswe Command Post Exercise (CPX), agamije guhuza ibihugu byasinye amasezerano yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu 2010, kugira ngo byigire hamwe icyakorwa mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Agamije kandi gufasha ibi bihugu gusangira ubunararibonye, cyane cyane ko u Rwanda ruri imbere mu kurwanya ihohotwerwa kubera imbaraga rwashyizemo.

Ibihugu 36 nibyo byitabiriye aya mahugurwa y’iminsi itanu, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore cyafashwe mu 2008.
By’umwihariko ibihugu bya Afurika birahamagarirwa gukora ibishoboka byose bikarwanya byivuye inyuma ihohoterwa rikomerwa abagore n’abakobwa mu rwego rwo kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’umugabane.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze kumakuru mutugezaho kandimeza mukomeze mugere nahandi Mugihugu mutubwire ibyaho murakoze
murakoze kumakuru mutugezaho kandimeza mukomeze mugere nahandi Mugihugu mutubwire ibyaho murakoze
Yego haraho bakandamizwa ariko atarukubanga ahubwo arukubera imico yibihugu. Nanone mugemwibukako
haraho nabo bahohotera abagabo. Natwetugetuvuga
ibituremereye.