Kagame arambiwe imvugo y’abavuga ko hari abaza kwigira ku Rwanda
Perezida Paul Kagame yavuze ko adashimishwa n’umuco umaze kugaragara muri bamwe mu Banyarwanda wo kumva ko hari urwego bagezeho bityo amahanga akwiye kuza kubigiraho.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2017, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 30 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.
Yagize ati “Nk’abanyamuryango ba RPF, ntidukwiye kwirata ngo hari ibyo abantu bakwiye kutwigiraho. Ibyo bitandukanye n’abo turibo n’indangagaciro zacu. Mureke ahubwo duhe imbaraga gukemura ibibazo no guhangana n’ibibazo tutarabasha gukemura tubishakire ibisubizo.”
Yavuze ko uyu muco umaze no kugera mu bato, avuga ko bikomeje nta hazaza Abanyarwanda baba bari gusigira abazabaho ejo.
Yavuze kandi ko hari ibibazo byinshi u Rwanda rugihanganye nabyo, akaba ariyo mpamvu bikwiye kwibandwaho ku gushakirwa umuti aho kwirata bike byagezweho.
Ati “Dukwiye guhora twibaza ngo ni uruhe rugero dutanga, duha urubyiruko? Umurage dukwiye kubaha ni uwo kureba uko twakubaka igihugu cyacu no gukomeza abo turibo turushaho kubaka ubumwe bwacu.”

Iyi si inshuro ya mbere Perezida Kagame asabiye mu ruhame ko iyo mvugo yo “kwigira ku Rwanda” icika mu Banyarwanda.
Yatangaje ko n’abayobozi bakuru ajya abibasaba kugira ngo Abanyarwanda barebe ibibateza imbere aho guhugira mu magambo.








Inkuru zijyanye na: Imyaka 30 ya FPR Inkotanyi
- FPR yamuruhuye urugendo rwa kilometero zisaga 2000 yakoze ayihunga
- Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete - Kagame
- Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
- Abagore bose bakwiye gukora nk’Inkotanyi - Hon Oda Gasinzigwa
- Rusororo: Isabukuru y’imyaka 30 ya FPR Inkotanyi ibasigiye Ikigo Mbonezamikurire
- Gen Kabarebe yagereranije urubyiruko rwa FPR n’Inkotanyi zarubohoye
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ningobwa kodukomeza gutera imbe mubitecyerezo no mubikorwa nubwo harababyishimira ariko hari ababyumva ntibagire igitecyerezo batanga. habamubi tecyerezo cg mubikorwa. abomwabaha izihe nyigisho? kobameze nkabafunze imitima yabo ikwiye inyigisho zubaka zanyakuba paul kagame wenda yabafungura amaso,imiti murakoze
That
s right and true,action speaks louder than words. Thanks to our President @paulkagame #30 years of FPR
s unniversary.KAGAME NI UMUHANGA IBYO AVUZE BYOSE USANGA BIFITE ICYEREKEZO NONESE UWAHORA MUMAGAMBO NTABIKORWA NTIYAKWIBUKA IBITEREKO YASHESHE DUKORE DUKOMEZE IMIHIGO TUZASHIMWE N,ABANDI
Twavuze kenshiko HE Paul Kagame Ari marayika w’Imana abantu bagapinga Bible iti "uwibwirako haricyo afite aba aribntacyo aragira kucyo yakabaye agira "
nibyo rwose ,kugira umuyobozi mwiza ureba kure ntacyo wabinganya
ubundi impano iravukanwa mugihe harabumva ko ntakindi uretse kwicara bakigamba ibyagezweho rimwe na rimwe batanagizemo uruhare his excellent we vision ye iracyari yayindi yo guhindura buri kimwe bavandimwe dufashe impano imana yatwihereye tureke kumuca intege tuvuga gusa. murakoze.