Kagame araburira abatekereza guhungabanya umutekano ko bazahura n’ingaruka zikomeye
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kwihanangiriza abagifite imigambi yo guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda, ko bazahura n’ingaruka zikomeye igihe cyose iyo migambi batayihagaritse kuko umutekano w’u Rwanda ari ishingiro ry’ibimaze kugerwaho n’ibiteganwa kuzagerwaho.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu kuri uyu wa Kane tariki 05/06/2014.
Mu myaka itatu ishize, mu bice bitandukanye bw’igihugu n’Umujyi wa Kigali hagaragaye ibikorwa byo guhungabanya umutekano haterwa amagerenade byahitanye inzirakarengane, abandi babikurizamo ubumuga. Ibi bikorwa bishyirwa ku mutwe wa FDLR na RNC zirwanya Leta y’u Rwanda.

Mu ijambo rye ry’ibanze by’umwihariko ku mutekano, Perezida Kagame yabwiye Abanyabihu ko umutekano ari umusingi w’ibyiza igihugu cyagezeho n’ibindi biteganwa mu minsi iri imbere, bityo ngo hagomba uburyo n’ingamba zo gukemura umutekano ku buryo burambye.
Ngo abaturage na bo ubwabo bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano, batanga amakuru ku bantu bashobora guhungabanya umutekano w’igihugu n’iyo baba abavandimwe. Yagize ati: “Nta muntu ukwiye kuba umuvandimwe ahungabanya umutekano, ubuvandimwe buba mu bindi.”
Aha yibajije niba abahishira abatera amagerenade iyo bajya gutera igisasu baba bazi niba nta muvandimwe cyangwa undi mu nyamuryango uhari na none kandi yibukije ko abatazareka iyo migambi mibisha bazahura n’ingaruka zikomeye uko byagenda kose.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu Mirenge ya Jomba, Rambura na Karago bahuriye mu Kibuga ya Rambura bagaragaje umukuru mukuru intambwe bateye mu iterambere babifashijwemo na gahunda za Leta nka VUP na Girinka.
Ibi byanashimangiwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, wagaragaje ko 28% by’abaturage bo muri ako karere ari bo basigaye munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe muri 2005 bari hejuru ya 60%, yongeraho ko imiryango 3500 yorojwe inka muri gahunda ya Girinka, umusaruro w’amata wariyongereye ku buryo bushimishije buri mwaka habarurwa litiro ibihumbi 13.
Mu byifuzo bagejeje kuri Perezida harimo icyo kwihutisha uruganda rutunganya amata rwatangiye kubakwa mu 2010 na n’ubu rukaba rutaruzura no gufasha abaturage ba Nyabihu kugira ishuri ry’imyuga.

Perezida yemereye Abanyabihu ko iryo shuri rizubakwa mu gihe gito kiri imbere kuko ubushake n’ubushobozi buhari. Nk’uko byagaragaye, kuba uruganda rutunganya amata rwaradindiye ngo habayeho uburangare bw’inzego bireba ariko zasabwe kwihutisha imirimo rukuzura vuba.
Perezida Kagame yaburiye abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage ku gihe ko bazahura n’ingaruka zo gutakaza akazi kabo kuko ibyo bibazo bidashakirwa umuti bigira ingaruka ku baturage.
“Kwicarana ibibazo bishoboka gukemuka ntibikemuke ntabwo ari byo,.. ntituri abantu bo kwicarana ibibazo tugomba kubikemura,” Prezida Kagame.
Abaturage bo mu karere ka Nyabihu kandi bagaragarije Perezida ko ikibazo cy’imihanda ibafasha guhahirana hagati y’imirenge n’umuriro w’amashanyarazi bikibangamiye iterambere ryabo. Muri uru ruzindiko, Perezida yasuye urugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye ruzatanga ingufu za megawati enye rumaze kuzura ngo ruzatangira gukwirakwiza amashanyarazi mu cyumweru gitaha.
Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba umukuru w’igihugu araganira n’abavuga rikumvikana basaga 600 bo muri ako karere.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntibikwiye ko hagira uwongera kudusubiza mw’icuraburindi, no kwangara kubera umutekano mucye.
nibyiza cyane
nibyo utatwifuriza amahoro agakomeza guhungabanya umutekano wacu dukwiye kumugendera kure tukamwamagana bimwe bidasubirwaho nanjye ndamushyigikiye hakwiye kubaho 0 tolerance kushaka guhngabanya umutekano wacu.
abashaka kudusubiza mu kaga ka jenoside twahuye nako bagimba kubona isomo
Nawe ukeneye kongera kurara rwantambi,amasomo koko twarayabonye,nimureke umusaza atuyobore birakwiye.
Ninde utabibona se,utabibona afite ibindi abona.twiteguye guhangana nabashira imbere inda zabo batareba inyungu z’Urwanda.
Murwego Rwoguca Urugomo Ibyo Nyakubahwa Avuze Bikozwe Hehe N’urugomo.