Kaduha: Barishimira ko bizihije imyaka 27 yo kwibohora baryamye muri etaje

Imiryango 32 y’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe irimo 16 y’Abarokotse Jenoside na 16 y’abakuwe mu manegeka ndetse n’abahuye n’ibiza, irishimira ko ubu ituye mu nzu nziza bubakiwe na Leta.

Ni inzu nziza zigerekeranye aho usanga inzu umunani ziri muri imwe (8 in 1)
Ni inzu nziza zigerekeranye aho usanga inzu umunani ziri muri imwe (8 in 1)

Ni inzu zubatse ku buryo bwa etaje, zigizwe n’inyubako enye zigiye zirimo umunani zegeranye (8 in1). Ziherereye mu Kagari ka Kavumu mu mudugudu wa Gahama, ariko izi nzu ubwazo abazituyemo bazise Umudugudu w’Ubumwe.

Ubwo bazitahaga tariki 3 Nyakanga 2021, ababyeyi bazitujwemo bagaragaje ibyishimo batewe no kuba batujwe heza, abasheshe akanguhe bo banavuga ko batari barigeze barota gutura mu nzu zigerekeranye.

Thérèse Mukarugwiza uri mu kigero cy’imyaka 70 yagize ati “Nari gutekereza gute gutura mu nzu nk’iyi ngiyi kandi mbona ubushobozi nari mfite ari ubwo gucira abana inshuro, ntarabashije no kubashyira mu ishuri?”

Ubundi ngo yari asanzwe aba mu kazu gatoya yagondagondewe n’umwana we, ari na yo mpamvu agira ati “Umva! Ubu naranezerewe. Rwose urebye navuye mu gice cy’ingunguru! Akazu kari gatoya, ntagira aho ndambiriza.”

Bellancille Uwasabimana utari ukigira aho aba kuko inzu ye yari mu manegeka yaje no kugwa, akaba atari afite ubushobozi bwo kwiyubakira indi kuko n’umugabo we ngo amaze imyaka 14 mu buroko, na we ubu arishimye cyane.

Ati “Naravugaga ngo n’uwampa n’iy’ibyatsi itava, sindare mvirwa. Rwose bampaye iterambere, munshimirire uwo mubyeyi Nyakubahwa Paul Kagame.”

Bashyikirijwe inzu na Leta, ba mutimawurugo na bo barabaremera. Aha umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, ari gufasha gushyikiriza umwe mu batujwe igiseke kirimo imyaka yazaniwe
Bashyikirijwe inzu na Leta, ba mutimawurugo na bo barabaremera. Aha umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, ari gufasha gushyikiriza umwe mu batujwe igiseke kirimo imyaka yazaniwe

Uwitwa Caritas we yasabye abayobozi bari baje gutaha izi nzu kumushimirira Inkotanyi kuko ngo ari zo bakesha amajyambere bagejejweho ku giti cyabo, ndetse n’amaze kugezwa ku Banyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Munshimire ingabo za FPR Inkotanyi. Zaduhaye umutekano, zibohora u Rwanda, zidukura mu bwigunge. Kugeza kuri uyu munsi, ibi byiza byose mubona, iyo hatabaho Inkotanyi, ngo zize zibohore u Rwanda, nta n’uwamenya uko u Rwanda ruba rumeze magingo aya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yaboneyeho kurarikira abatuye muri uyu mudugudu, kimwe n’abandi batuye muri Nyamagabe, kuzirikana ko urugendo rwo kwibohora rutarangiye.

Umudugudu w'Ubumwe i Kaduha
Umudugudu w’Ubumwe i Kaduha

Yagize ati “Kwibohora nyako, ni ukwigenera wowe ubwawe uburyo ugomba kubaho. Nk’igihugu twamaze kubigeraho, ariko turifuza ko bigera kuri buri Munyarwanda wese, kugira ngo na we yumve ko iterambere rye arigiramo uruhare, kandi noneho akagera kuri byinshi kurushaho, ndetse no kurusha ibyo tubona ubungubu, kuko urugendo ruracyakomeje.”

Yanabibukije ko ibi bizashoboka ari uko buri wese yihaye icyerekezo, akanahora azirikana inshingano ze. Umubyeyi akareba niba umwana we abayeho neza, niba yamugaburiye bikwiriye, niba yagiye ku ishuri, niba afite isuku; umwana na we akareba niba yubashye ababyeyi, niba yagiye ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka