Kacyiru: Ruhurura yajyaga yangiza amazu y’abaturage yaravuguruwe
Akarere ka Gasabo katashye ruhurura igezweho kubatse mu murenge wa Kacyiru akagali ka Kamatamu, nyuma y’uko iyari ihari yari imaze igihe isenya amazu y’abayituriye, ikaba yarigeze no kwica abana babiri.
Iyi ruhurura yakozwe nyuma y’iyubakwa ry’amazu ya Kacyiru Apartement ari haruguru y’ingo z’abaturage. Kuva icyo gihe yakomeje kugenda yicukura kugeza ubwo ibaye nini, bitangira guhangayikisha abayituriye; nk’uko bitangazwa na bamwe muri bo.
Adela Nyiragafaranga ufite inzu yigeze guterwa n’amazi yari azanywe n’iyo ruhurura, yavuze ko yishimiye icyo gikorwa kuko hari igihe yari igiye kumuhitana we n’abana be ubwo imvura yagwaga.
Ati: “Amazi yaramanutse afunga umuryango duheramo ku buryo abaturanyi baje bakica urugi bakadukuramo”.
Uyu mukecuru yakomeje avuga uburyo iyi ruhurura yari itangiye kubatera ubwoba, ubwo yicaga abana babiri bayikiniraga iruhande kubera uburyo yari imaze gucukunyuka.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today nabo bavuze ko iyo imvura yagwaga hanyereraga ku buryo abakoresha inzira inyura kuri iyi ruhurura bashoboraga kugwamo cyangwa bakahavunikira.
Igikorwa cyo kubaka iyo ruhurura cyabaye muri gahunda akarere ka Gasabo karimo yo gusura bimwe mu bikorwa byo kuvugurura aho abantu batuye. Ibindi bikorwa byo gutaha ibikorwaremezo by’abaturage mu karere ka Gasabo byakomereje mu murenge wa Jali.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|