Kabura: Basanga Kagame yarakoze byinshi igihe kimubana gito ku buryo bifuza kumwongera ikindi

Abaturage bo mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo wo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bifuza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’uko azaba ashoje manda ye ya kabiri.

Ubwo batangaga ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga kuri uyu wa 24 Nyakanga 2015, bamwe muri bo bavuze ko mu gihe gito Perezida Kagame amaze ku butegetsi yakoreye Abanyarwanda ibintu byinshi. Gusa ngo babona igihe kiri kumubana gito kandi hari irindi terambere agishaka kugeza ku Banyarwanda nk’uko Gakwandi Amoni yabivuze.

Abaturage ba Kabura ngo basanga Kagame yarakoze byinshi ariko igihe kikamubana gito ku buryo bifuza kumwongera ikindi.
Abaturage ba Kabura ngo basanga Kagame yarakoze byinshi ariko igihe kikamubana gito ku buryo bifuza kumwongera ikindi.

Ati “Paul Kagame yatugejeje kuri byinshi, ariko hari n’ibindi bisigaye dukeneye ko atugezaho. Nimba yarakoze byinshi mu ngufu ze ariko igihe kikamubana gitoya hari ibindi bitaragerwaho, twumva iyo ngingo y’101 yavanwaho akatuyobora tukamutura ibindi bibazo dufite.”

Abaturage b’i Kabura ngo bishimira umutekano bafite bawukesha Perezida Kagame, ariko na none bakaba bagitegereje kubona amashanyarazi ku buryo bumva akomeje kuyobora u Rwanda “byanze bikunze igihe cyazagera ayo mashanyarazi bakayabona” nk’uko Gakwandi akomeza abivuga.

Ndungutse Ibrahim we avuga ko kimwe mu bitego Perezida Kagame yatsinze ari uko u Rwanda rufite inzego z’ubuyobozi zubakitse neza, ku buryo abaturage bahabwa serivisi badasiragijwe nk’uko byahoze ku butegetsi bwa mbere ya Jenoside.

Hon Uwimanimpaye Jeanne d'Arc yijeje abaturage ko ibitekerezo byabo bizagezwa mu Nteko kandi bigashingirwaho mu gufata icyemezo ku ngingo y'101.
Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yijeje abaturage ko ibitekerezo byabo bizagezwa mu Nteko kandi bigashingirwaho mu gufata icyemezo ku ngingo y’101.

Abaturage batanze ibitekerezo ku ivugururwa ry’iyo ngingo bose bemeje ko igomba kuvanwa mu Itegeko Nshinga Kagame akazakomeza kuyobora u Rwanda, bamwe bakanifuza ko yazayobora igihe cyose azaba akiriho.

Intumwa za rubanda zakiriye ibitekerezo by’abaturage zabijeje ko zizabigeza mu Nteko Ishinga Amategeko bigashingirwaho mu gufata umwanzuro kuri iyo ngingo y’Itegeko Nshinga, nk’uko byavuzwe na Hon. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc wari waje mu gikorwa cyo kugenzura uko ibitekerezo by’abaturage byakirwa mu Karere ka Kayonza.

Abadepite bari kwakira ibitekerezo by’abaturage b’Akarere ka Kayonza ni Hon. Safari Begumisa Theoneste, Mutesi Anita na Rwaka Pierre Claver.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka