Kabgayi: Abana bagera kuri 30 buri kwezi bavuka badakuze

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko nibura abana hagati ya 20-30 bavuka buri kwezi batagejeje igihe, ni ukuvuga ko bavuka munsi y’ibyumweru 32.

Inyubako nshya y'ababyeyi izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abana 20 bavutse batagejeje igihe
Inyubako nshya y’ababyeyi izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abana 20 bavutse batagejeje igihe

Ubuyobozi bw’ibitaro butangaza ko muri abo bana 60% byabo batabasha kubaho, kubera ibibazo bavukana cyangwa bikagorana kubitaho kuko ibikoresho n’abakozi biba bidahagije.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Muvunyi Jean Baptiste avuga ko ku bagore 400 bakirwa buri kwezi baje kubyara, abana bagera ku 100 bavuga banyura muri serivisi yita ku mpinja.

Avuga ko umwana uvutse atagejeje igihe afatwa nk’indembe kandi bikagorana kumwitaho kuko nibura haba hakenewe umukozi wita kuri buri mwana, ariko abakozi ni bake n’ibikoresho bidahagije, dore ko ibitaro bifite gusa imashini 10 zifasha abo bana bigatuma hari igihe abana babiri bashyirwa mu mashini imwe ibongerera ubushyuhe.

Umwana wavutse atagejeje igihe ashobora kubaho

Dr. Muvunyi avuga ko mu bihe byashize byari bigoye kurokora umwana uvutse atagejeje igihe ni ukuvuga munsi y’ibyumweru 32, kuko ngo mu myaka 10 ishize abo bana barapfaga kuko nta buryo bwo kubitaho bwari buhari.

Agira ati, "N’ubwo tugifite umubare munini w’abana baducika, ariko mu myaka 10 ishize iyo uwo mwana yavukaga bamushyiraga aho ngaho kugeza akuka gashizemo, ubu turagerageza bamwe bakabaho ariko turacyashakwa na benshi".

Cyakora ngo ubu uko ubushobozi bugenda bubineka 40% by’abo bana babasha kurokoka aho nibura ku bagejeje ibyumweru 32 ababarirwa muri 80% babaho.
Dr. Muvunyi avuga ko umwana uvutse munsi y’ibyumweru 32, amara nibura iminsi 18, kugeza ku mezi abiri cg atatu, yitabwaho kwa muganga, ibyo bikaba bihungabanya umuryango kuko biba bisaba kwita kuri uwo mwana umunsi ku munsi.

Zimwe mu nama abaganga batanga ngo umwana akurikiranwe hirindwa ko yavuka atagejeje igihe harimo kwipimisha inda inshuro umunani ku mubyeyi utwite, kurya indyo yuzuye ku mubyeyi, no kwihutira kujya kwa muganga igihe arwaye anatwite.

Dr. Muvunyi avuga ko impamvu zituma umubyeyi abyara igihe kitageze, harimo kuba yafatwa n’uburwayi butandukanye bumutera guhinda umuriro, kuba umubyeyi akora imirimo ivunanye nabyo bikaba biri mu mpamvu zatuma umubyeyi akuramo inda cyangwa ikavuka idakuze.

Agira ati, "Tumaze igihe tubona ko impinja zidakuze zikunze kuvuka mu gihe cyo gusoza imirimo y’ihinga, bivuze ko ababyeyi baba barahavunikiye, birakwiye ko kubyara bitegabyirizwa bikitegurwa kugira ngo umubyeyi azabone uko yiyitaho atwite aruhuke bihagije".

Ashimira Minisiteri y’ubuzima yavuguruye ibijyanye n’ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye kuko iyo havutse umwana utagejeje igihe, umubyeyi wabyaye agenerwa ikiruhuko cy’amezi atatu hakiyongeraho iminsi umwana yari asigaje ngo avuke akuze.

Umwe mu miti yo gukumira ko abana bapfa bagabanuka Kandi harimo inzu y’ababyeyi ijyanye n’igihe iri hafi kuzura aho ngo muri Werurwe 2023 iyo nyubako izaba irangiye nibura muri Gicurasi inzu y’ababyeyi ikaba izaba ikorerwamo, yo ikazaba ifite ubushobozi bw’imashi 20 zitanga ubushyuhe ku bana bavuka batagejeje igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka