Kaberuka yabeshyuje ibivugwa ko Afurika ihimba izamuka ry’ubukungu
Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), atangaza ko imibare ku izamuka ry’ubukungu bw’Afurika mu myaka ishize ari ukuri.
Ibinyamakuru bimwe na bimwe by’i Burayi byari byakemanze imibare igaragaza izamuka mu bukungu bw’Afurika mu myaka ishize.
Ibihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho ubukungu bwazamutse ku 9 naho ibindi nk’u Rwanda na Tanzania byo bizamuka kuri 7, biri mu bihugu by’intangarugero mu bukungu mu myaka ishize.

Mu kiganiro yagiranye n’inyamakuru cya Kaminuza ya Havard, Kaberuka wamaze imyaka 10 ayobora imwe muri banki zikomeye ku mugabane w’Afurika, yavuze ko iyi mibare ari ukuri n’ubwo abantu barebera uyu mugabane mu bukene bukabije no mu busumbane mu bukungu hagati y’abaturage.
Yavuze ko yatangiye kuyobora iyi banki henshi muri Afurika hatangiye kugaragara impinduka mu bukungu, aho ubukungu bw’ibihugu byinshi bari buri kuzamuka ku kigero cya 7 ku mwaka.
Ibyo bikaba byaratewe kandi na gahunda bafashe yo guhindura imikorere nko gushora imari mu bikorwa remezo, guteza imbere abikorera no guteza imbere ubuhahirane hagati y’Abanyafurika.
Agira ati “Afurika ni igice cy’isi nayo nta kuntu itagerwaho n’ingaruka zigaragara ku masoko akomeye y’isi cyangwa ingaruka zijyana n’ubukungu bw’isi butifashe neza.
Ariko ndakubwira ko ubukungu bw’Afurika bwitwaye neza ugereranyije n’ibindi bice by’isi n’uko abantu bakekaga. Ibihugu byinshi biracyafite ubukungu buzamuka (n’ubwo ubw’isi butifashe neza).”
Akomeza avuga ko izamuka ry’ubukungu bw’Afurika ridafatiye ku mabuye y’agaciro cyangwa petelori cyangwa ikindi Afurika igurisha hanze nk’uko abantu benshi babyibazaho. Ahubwo bushingiye ku buhahirane bw’imbere muri Afurika, gukoresha ibyakorewe muri Afurika no guteza imbere amategeko y’ubucuruzi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo nibareba nabi Afurika izasigara ari iya mbere kwisi
abanyaburayi bari baziko Afurika idashobora gutera imbere rero, nibasubize amerwe mwisaho
ibi bije binabeshyuza amahanga yavuze ko ibyatangajwe na NISR ko u Rwanda rwagabanyije ubukene, nibyo koko ubukene bwaragabanyutse cyane