Kaberuka na Katumbi mu bazitabira ikiganiro mpaka ku kamaro ka AU

Donald Kaberuka n’umuherwe Moise Katumbi bari mu nararibonye zizitabira ikiganiro mpaka kizabera i Kigali, kigamije gusesengura icyo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe umariye Abaturage.

Dr. Donald Kaberuka (ibumoso) na Moise Katumbi (iburyo)
Dr. Donald Kaberuka (ibumoso) na Moise Katumbi (iburyo)

Iki kiganiro mpaka kizaba muri Mata 2018, kizaba gifite insanganyamatsiko ibaza iti “Ni ngombwa ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ubaho?”

iki kiganiro ni kimwe mu biganiro mpaka biba buri mwaka byiswe “Africa Report Debates” bitegurwa n’ikinyamakuru Africa Report bigaterwa inkunga n’Umuryango Mo Ibrahim Foundation.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2015, itangizwa n’uwahoze ari Perezida wa Ghana Dramani Mahama, ifite umwihariko wo kuba hari ho ahantu haganirirwa ingingo zikomeye utasanga ahandi muri Afurika.

Ibi biganiro kandi bifasha abayobozi bo muri Afurika n’abaturage kuganira ku bitekerezo na za politiki bitandukanye.

Icy’uyu mwaka kizitabirwa n’abayobozi batandukanye bagera kuri 400 baturutse mu bihugu 24 bya Afurika, kikazatangira tariki 27 Mata 2018.

Moise Katumbi ni umwe mu bamaze kwemeza ko bazakitabira, akaba ari umuherwe w’umucuruzi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Azaba akoresha ubunararibonye bwe mu kugaragaza igituma ubukungu bwa Afurika butagera kuri bose.

Dr. Donald Kaberuka, wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ubu akaba ari mu Muryango wa Global Leadership Foundation, azaba yerekana itandukaniro riri hagati ya Politiki na bizinesi mu iterambere rya Afurika.

Dr. Carlos Lopes, umwarimu ukomoka muri Guinea Bissau akaba yaranahose ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye, nawe azaba asobanura ku ifaranga muri Afurika.

Kaberuka na Lopes bari banahuriye mu kiganiro mpaka giheruka cyabereye muri Maroc, tariki 7 Mata 2017. Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ibaza iti “Iterambere rya Afurika ryaba ari ukwigiza nkana?.”

Nicholas Norbrook, umuyobozi akaba n’umwanditsi mukuru wa Africa Report yavuze ikiganiro mpaka cy’uyu mwaka kizaba kiryoshye bitewe n’uko igiheruka cyasigiye benshi ibibazo, bitewe n’uko ikitwa iterambere rya Afurika hari abo ryaheje barimo abagore n’abana mu bihugu nka Nigeria.

Ati “Nubwo ibihugu nka Maroc bimaze gutera imbere mu bikorwaremezo birimo ibibuga by’indege n’amavuriro, ariko ubwo bukungu ntibwageze ku baturage batuye mu byaro no mu misozi. Kandi byitwa ko Maroc iri mu bihugu birimo na Ethiopia n’u Rwanda byazamutse mu bunkungu.”

Kaberuka na Lopes kandi bagiye bahurira mu bikorwa byinshi, birimo kuba bari mu bagize komisiyo yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, yahawe inshingano zo gukora amavugurura muri Afurika yunze Ubumwe.

Norbrook avuga ko insanganamatsiko y’uyu mwaka ari yo nsanganyamatsiko ikomeye kuva ibi biganiro byabaho.

ati “Turizera ko kuba Perezida Kagame yaraje muri Afurika yunze Ubumwe bizatanga inzira nshya, aho abaturage b’Abanyafurika bazishimira kugira umuryango uharura inzira nshya, ukubaka imikoranire hagati y’ibihugu kandi ugafata n’ingamba zigamije gutanga umutekano muri Afurika.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

African Union hari ibintu bike cyane ikora.Ikibazo nuko Budget yayo hafi yose,itangwa n’ibihugu bitari ibya Afrika (USA,China,European Union,...).Ikindi kandi,AU yananiwe guhagarika intambara ziba muli Afrika.
Usanga presidents benshi b’ibihugu byo muli Afrika barangwa no gusahura ibihugu byabo.Hera kuli ba Kabila.Corruption iri muli Afrika,iteye ubwoba.Usanga ibigo bikomeye,petrole,amabuye y’agaciro,amashyamba,...asahurwa na presidential families n’amacuti yabo.AU yarananiwe.Nk’umukristu,nemera ntashidikanya ibyo Bible ivuga.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Hanyuma isi ibe paradizo.AU na UN zarananiwe kuva kera.

gatare yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

ndimuri kongo,ariko sibyiza ko moize katumbi yakwitabira ibikorwa byamahoro muri ikigihe atumvikana na leta

Ombeni tedy yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

ikibazo ni uko ari Mo Ibrahim yamutumiye ! Leta y’ u Rwanda ikeneye abafatanyabikorwa nka MO Ibrahim ngo baze bakorere izo nama mu Rwanda haboneke abakerarugendo n’ amadolari.
Ari Leta y’ u Rwanda yamutumiye bishobora kuboneka nabi ! Ariko na none muri Afurika dukeneye kurenga iyi myumvire ko umuntu umwe ashobora gutera ikibazo mu gihugu cyose. Kongo niyiyubake ireke kujenjeka, nibigeraho aba ba Katumbi cyangwa Cisekedi ntacyo bazabatwara !

teos yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

De mon coté, ce n’est pas important de promouvoir la mise au point de chasser toute personne qui veut dégager ou qu a l’enthousiasme de montrer ce qui ne va pas dans son pays, raison pour la quelle inviter KATUMBI ne pourrait pas etre un problème politique.Seulement, je suggere Katumbi de ne pas aller HS ou bien prendre cette occation pour saboter HE KABILA ou son pays. Le debat doit etre gnl.

Congolais

Congolais yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka