Kabarondo: Batatu bari mu bitaro nyuma y’impanuka ya taxi mini bus

Uyu munsi mu gitondo ku muhanda uva i Rwinkwavu ugana ku muhanda munini i Kabarondo ugana i Kigali habereye impanuka ya taxi mini bus itewe no gusubira inyuma ubwo yananirwaga gukomeza guterera umuhanda ahitwa Mu materasi. Kugeza ubu nta muntu witabye Imana ariko abagera kuri batatu bahise bajyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu bihereye mu karere ka Kayonza.

Iyi Taxis yananiwe guterera uyu muhanda maze igezemo hagati ihita isubira inyuma irenga umuhanda ubundi iribirindura. Abari muri iyi modoka bavuga ko batamenya neza icyateye iyi mpanuka.

Abari muri iyi modoka bavuga ko bumvise shoferi ahinduranya vitensi maze babona biranze nibwo yahitaga isubira inyuma yihuta kuko ngo bishoboka ko na feri itafataga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka