Kabarondo: Abatuye ku mihanda batewe impungenge n’impanuka z’imodoka

Abaturage baturiye umuhanda bo mu murenge wa Kabarondo, mu karere ka Kayonza bavuga ko batewe impungenge n’abashoferi batubahiriza amategeko y’umuhanda bikaba byatuma haba impanuka zikangiza ibikorwa bya bo biri hafi y’umuhanda.

Aba baturage babivuze nyuma y’impanuka y’amakamyo abiri yo mu bwoko bwa rukururana yahagonganiye tariki 03/12/2011 mu ma saa munani z’ijoro. Imwe yavaga i Kibungo yerekeza i Kigali, iyindi yavaga i Kigali yerekeza mu bice bya Kibungo. Habuze gato ngo iyerekezaga i Kigali yinjire mu nzu yubatse ku muhanda hafi y’aho impanuka yabereye.

Abashoferi b’aya makamyo ntibavuga rumwe ku cyateye imapanuka. Buri wese avuga ko mugenzi we ari we wabaye nyirabayazana w’impanuka. Izi modoka zombi zari zitwawe n’abashoferi b’abanya Tanzaniya.

Moses Maiko wari utwa ikamyo yavaga i Kigali yerekeza i Kibungo avuga ko mugenzi we yari atwaye ameze nk’uwasinze kuko ngo yari ari kwinjira mu muhanda hagati maze bituma abura uko ayobora imodoka mugenzi we aba amugonze atyo.

Yohana Bonifasi wari utwaye ikamyo yerekezaga i Kigali avuga ko mugenzi we yihutaga ndetse yacanye amatara maremare ku buryo byatumaga atabasha kureba neza imbere. Ati “Yari acanye maremare [amatara] nagerageje kumusaba kugabanya amatara kugira ngo ndebe imbere ntiyayagabanya, sinzi uko byagenze nagiye kumva numva twagonganye”.

Abatuye hafi y’aho impanuka yabereye bavuga ko ntawamenya icyateye iyi mpanuka kuko yabaye mu masaha akuze cyane. Bavuga ko bumvise ikintu giturika cyane bagira ngo ni igisasu, nyuma nibwo baje gusanga ari impanuka y’amakamyo abiri yari agonganye.

Cyprien Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka