Juba: Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zafashije abaturage kuva ahugarijwe n’ibiza
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Sudani y’Amajyepfo mu mujyi wa Juba, kuva taliki ya 12/3/2014, zatangiye igikorwa cyo gutabara abaturage bugarijwe n’ibiza by’amazi menshi yabasanze aho bari bacumbitse.
Rwanbat3 yakoze iki gikomrwa nyuma y’imvura nyinshi yatangiye kugwa mu cyumweru gishize ikangiriza baturage ndetse harimo n’isuri yatwaye ibintu by’abari mu nkambi.

Brig Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, avuga ko ingabo z’u Rwnada ziri mu butumwa zishimiye gushobora gukiza abaturage bari bugarijwe n’ibiza by’imvura, kuko icyemezo cyafashwe muri iki gihe cy’imvura cyo kwimura abaturage bugarijwe.
Yongeyeho ko na UNMISS yemeye ko ingabo z’u Rwanda zikora icyo gikorwa nayo ikwiye kubishimirwa.

Brig. Gen. Nzabamwita avuga ko igikorwa cyo kwimura abaturage batuye mu manegeka babangamiwe n’ibiza by’imvura muri Juba bizakomeza kugeza ibihumbi 13 by’abaturage, bari mu nkambi bimuwe bagatuzwa ahantu heza hatabatera ibibazo.

Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi nugukomeza kurema ikizere kungabo zacu ndetse zinakiremera igihugu cyacu, tubarinyuma bahungu bacu, kandi tunashimira umurava mugire mukazi kanyu kaburi munsi ko kurenganura uwurengana, ibi kandi twanabishimira commandant in chief wa RDF kuko ibi byose niwe babikomoraho.
Mukomerezaho ngabo zacu. Uwiteka abashoboze muri byose.
Tuabashimiye ubwitange mugira mu Karerekose
ubushobozi bw’ingabo zacu zigaragaza aho zizri hose ni ubwo gushimwa. mukomereze aho bana b’u Rwanda