Juba: Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zafashije abaturage kuva ahugarijwe n’ibiza

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Sudani y’Amajyepfo mu mujyi wa Juba, kuva taliki ya 12/3/2014, zatangiye igikorwa cyo gutabara abaturage bugarijwe n’ibiza by’amazi menshi yabasanze aho bari bacumbitse.

Rwanbat3 yakoze iki gikomrwa nyuma y’imvura nyinshi yatangiye kugwa mu cyumweru gishize ikangiriza baturage ndetse harimo n’isuri yatwaye ibintu by’abari mu nkambi.

Impunzi zishyirwa mu mamodoka agomba kubajyana n'ibyo bafite bagakurwa mu manegeka.
Impunzi zishyirwa mu mamodoka agomba kubajyana n’ibyo bafite bagakurwa mu manegeka.

Brig Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, avuga ko ingabo z’u Rwnada ziri mu butumwa zishimiye gushobora gukiza abaturage bari bugarijwe n’ibiza by’imvura, kuko icyemezo cyafashwe muri iki gihe cy’imvura cyo kwimura abaturage bugarijwe.

Yongeyeho ko na UNMISS yemeye ko ingabo z’u Rwanda zikora icyo gikorwa nayo ikwiye kubishimirwa.

Mu nkmabi y'impunzi huzuye amazi Juba.
Mu nkmabi y’impunzi huzuye amazi Juba.

Brig. Gen. Nzabamwita avuga ko igikorwa cyo kwimura abaturage batuye mu manegeka babangamiwe n’ibiza by’imvura muri Juba bizakomeza kugeza ibihumbi 13 by’abaturage, bari mu nkambi bimuwe bagatuzwa ahantu heza hatabatera ibibazo.

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa ziherekeje abaturage bimurwa mu manegeka.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa ziherekeje abaturage bimurwa mu manegeka.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

ibi nugukomeza kurema ikizere kungabo zacu ndetse zinakiremera igihugu cyacu, tubarinyuma bahungu bacu, kandi tunashimira umurava mugire mukazi kanyu kaburi munsi ko kurenganura uwurengana, ibi kandi twanabishimira commandant in chief wa RDF kuko ibi byose niwe babikomoraho.

claude yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

Mukomerezaho ngabo zacu. Uwiteka abashoboze muri byose.

James yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

Tuabashimiye ubwitange mugira mu Karerekose

jerome yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

ubushobozi bw’ingabo zacu zigaragaza aho zizri hose ni ubwo gushimwa. mukomereze aho bana b’u Rwanda

kamasa yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka