Joseph Mutaboba yashinzwe guhagararira AU na UN muri Darfur
Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon hamwe n’umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe Nkosazana Dlamini-Zuma bemeje ko Joseph Mutaboba ahagararira iyo miryango yombi mu ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani ndetse akaba umujyanama mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye bibera Darfur (UNAMID).
Mutaboba atorewe uyu mwanya kubera ubunararibonye mu gukora n’umuryango w’abibumbye yari asanzwe ahagarariye ibikorwa byo kubaka amahoro muri Guinea-Bissau muri (UNOGBIS) kuva muri 2009.
Joseph Mutaboba asimbuye Umunyanigeria Aïchatou Mindaoudou ushimirwa uburyo yahagarariye uyu mu ryango muri Darfur.
Mutaboba ni muntu ki?
Joeseph Mutaboba wavutse 1949 afite impamyabushobozi y’ikiciro cya gatatu Masters muri Philosophy yakuye muri North London University, arubatse akaba afite abana batatu.
Mu kazi ke ka diporomasi, yahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye kuva 1999 kugera 2001 ; yahagarariye kandi u Rwanda mu muryango w’afurika yunze ubumwe kandi yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Mbere y’uko ajya guhagararira umuryango w’abibumbye muri Guinee-Bissau muri 2009 Guinee-Bissau, Mutaboba yari intumwa y’u Rwanda mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
@Mweusi
Ariko ntimugagashake kugereranya ibitagereranywa !!!
Ni byiza cyane iyi myanya bakomeza guha u RWANDA bitume u Rwanda rufatamo isomo ryo gushaka amahoro hirya no hino, ari nako u Rwanda ruha amahoro abandi.
Ndabona na USA yatangaje ko igiye gushyikirana n’aba Terrorists.