Johnston Busingye yagizwe Ambasaderi, Dr. Jean Damascene Bizimana agirwa Minisitiri

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu myanya imwe n’imwe, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr. Jean Damascene Bizimana wari usanzwe ayobora Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Ni mu gihe Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta agiye guhagararira u Rwanda mu Bwongereza.

Reba muri iri tangazo abandi bayobozi bashyizwe mu myanya:

Inkuru bijyanye:

Menya byinshi ku bayobozi bashyizweho na Perezida Kagame

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mfite ikibazo cyerekeye UBUMWE.Ikigo National Unity and Reconciliation of Rwanda (NURC),kivuga ko tugeze ku kigero cya 95% cy’Ubumwe.Niba bimeze gutyo,Ministry y’Ubumwe yaba ije gukora iki kandi twariyumze kuli 95%??Igisubizo kiroroshye.Ni rya Tekinika tumenyereye.Mwibuke ko mbere ya le 01/10/1990 intambara itangira,Leta yaririmbaga Amahoro,Ubumwe n’Amajyambere.Nyamara nta byari bihari.Nabwo byali Itekinika.Ndahamya ko n’iyi Ministry itazageza abanyarwanda ku bumwe nyakuli,kubera ko ababishinzwe badakemura ibibazo nyakuli bituma abantu batiyunga.Nyamara birazwi.Bishingiye ahanini ku "ukwikubira kwa bamwe".Ahanini bitewe n’aho waturutse (Mu bigo bya Leta,Banks,Army,Police,etc...).

shabakaka Amiel yanditse ku itariki ya: 1-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka