Menya byinshi ku bayobozi bashyizweho na Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka mu myanya imwe n’imwe y’ubuyobozi, imwe ishyirwamo abayobozi bashya, indi ihindurirwa abayobozi.

Dr. Jean Damascène Bizimana
Dr. Jean Damascène Bizimana

Mu mpinduka zagarutsweho cyane ni nk’aho Dr. Jean Damascène Bizimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) kuva muri 2015 yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Iyi ni Minisiteri nshya iherutse kongerwa ku zisanzwe mu Rwanda, ikaba yaratangajwe bwa mbere mu myanzuro y’ Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021.

Johnston Busingye
Johnston Busingye

Ni mu gihe Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani (kuva muri Gicurasi 2013) ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta agiye guhagararira u Rwanda mu Bwongereza (Ambasaderi).

Yamina Karitanyi
Yamina Karitanyi

Johnston Busingye asimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015. Yamina kandi yigeze no gukora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ashinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije. Muri izi mpinduka, Yamina Karitanyi na we yahawe umwanya mushya akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu RMB gishinzwe amabuye y’agaciro (Mine), Peteroli na Gaz mu Rwanda.

Francis Gatare
Francis Gatare

Francis Gatare wari Umuyobozi w’icyo kigo RMB kuva cyashingwa muri Gashyantare 2017, we yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu byerekeranye n’Ubukungu. Mu bindi yakoze, Francis Gatare yabaye umuyobozi mukuru wa RDB, aba n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika mu myaka ya 2009 – 2014.

Dr. Fidèle Ndahayo
Dr. Fidèle Ndahayo

Mu bahawe inshingano kandi harimo Dr. Fidèle Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike. Azwi mu burezi, akaba yarayoboye Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), ndetse yigeze no kuba Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni we wa mbere ugiye kuyobora iki kigo gishya cy’ingufu za Atomike (Rwanda Atomic Energy Board) cyashyizweho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 4 Ukuboza 2020. Iki kigo cyitezweho gufasha u Rwanda mu byerekeranye no gukoresha izo ngufu mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Clarisse Munezero
Clarisse Munezero

Undi washyizwe mu mwanya mushya ni Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Clarisse Munezero yari asanzwe akora mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum), mbere yaho akaba yarakoze muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ashinzwe ibyerekeranye n’amategeko.

Dr. Thierry Mihigo Kalisa
Dr. Thierry Mihigo Kalisa

Itangazo rimenyesha izi mpinduka ryanavuze ko Dr. Thierry Mihigo Kalisa agizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR). Uyu mwanya wahozeho Dr. Thomas Kigabo witabye Imana muri Mutarama 2021.

Dr. Kalisa yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, akayobora n’Ishami rigenzura imiterere y’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ni n’umwe mu bagize inama z’ubutegetsi z’ibigo bya Rwanda Airport Company Ltd na Agaciro Development Fund.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amakuru muduhaye ndumva atuzuye, ntabyinshi mwabavuzeho , nka abanyamakuru mwakabegereye mukababaza , urugero nk amashuri bize , nibindi bijyanye nubuzima bwite byingenzi

BIZIRAGUTEBA yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Turashima impinduka zakozwe mu buyobozi bw’igihugu. bazabe abayobozi beza besa imihigo nkuko umutoza w’ikirenga Nyakubahwa President wacu atuyobora neza. Twese hamwe abanyarwanda turabashyigikiye bayobozi beza. Mugire amahoro, Imana ibarinde.

TUYISENGE Bertin yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka