John Kerry Yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika John Kerry, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira imibiri isaga ibihumbi 250,000 irushyinguyemo.

Mu butumwa yatanze kuri uru rwibutso yashimiye Leta y’u Rwanda ku ntambwe imaze gutera mu gusana imitima y’abanyarwanda, ndetse no guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi .
Yagize ati “ Iyi nzu ni uburuhukiro bwiza bukomoka ku mahano yabagwiririye “.

John Kerry yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, aje kwitabira inama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol iteraniye i Kigali.
Iyi nama igamije kuvugurura aya masezerano , hagamije icibwa ry’ikoreshwa ry’imyuka ya Hydrofluorocarbons igira uruhare rukomeye mu kwangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazwi ku izina rya Ozone.
Ohereza igitekerezo
|