JICA igiye gufasha WASAC kongera amazi meza mu Ntara y’Iburasirazuba

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) n’Ikigo cy’Abayapani cy’iterambere mpuzamahanga (JICA), byasinyanye amasezerano y’ubufatanye azatuma Intara y’Iburengerazuba yongererwa amazi meza.

Ayo masezerano arimo miliyoni eshanu (5) z’Amadolari ya America (hafi miliyari 5 z’Amafaranga y’u Rwanda) yasyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, hagati ya Alfred Dusenge Byigero ku ruhande rwa WASAC na Maruo Shin ku ruhande rwa JAICA.

Ni umushinga uzamara imyakan itanu, hakazaba harimo amahugurwa azahabwa abaturage mu kwita ku bikorwa remezo by’amazi, ndetse no gusana imiyoboro yari isanzwe nk’uko Byigero abisobanura.

Ati “Uyu mushinga tuwitezeho kongera ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage, kugira igenamigambi rihamye, kongera ubufatanye, kugeza ibikorwa remezo by’amazi mu cyaro no kuzamura urwego rwo gutunganya amazi no kuyacunga”.

Arongera ati “Ni ingirakamaro kuko bizafasha kongera ubumenyi no kubasha kumenya aho imiyoboro yose y’amazi iherereye. Turashimira cyane JICA ikomeje gutanga ubufasha mu iterambere ry’igice kijyanye n’amazi”.

Byigero avuga ko ayo masezerano ari mu murongo mwiza w’intego igihugu cyihaye ya 2017-2024, ko Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza.

Muri 2017 abaturage bagera ku mazi meza babarirwaga muri 85%, intego ikaba ari uko muri 2024 bazaba bagera ku 100%, iyo ntego ikazagerwaho ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa nka JICA, nk’uko Byigero yakomeje abivuga.

Shin yavuze ko uwo mushinga urimo ibice byinshi, ati “Uyu mushinga urimo ibice byinshi ariko icy’ingenzi ni ukongerera ubushobozi abafatanyabikorwa mu by’amazi mu cyaro nk’abakozi b’uturere, abikorera n’abaturage ubwabo. Guhanahana neza amakuru ni ingirakamaro muri aka kazi”.

Arongera ati ‘Amazi meza ni ingenzi ku bijyanye no guteza imbere imirire, cyane ko ari gahunda yitaweho muri iki gihugu”.

Raporo y’umuryango Water for Growth ya 2018, yerekana ko ahagera amazi meza mu Ntara y’Iburasirazuba ari ku kigero cya 52%, kikaba kiri munsi cyane y’impuzandengo ku rwego rw’igihugu ya 75% mu bice by’icyaro.

Uwo mushinga rero witezweho kugeza Intara y’Iburasirazuba ku kigero igihugu kiriho muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka