Jeton igiye gukoreshwa mu kwambuka umupaka uhuza Goma na Gisenyi

Inama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu tariki 29 Nyakanga 2021, yemeje ko gukoresha utwangombwa tw’udupapuro twatangwaga ku mupaka tuzwi nka ‘Jeton’ ku baturage bambukiranya umupaka bigiye kongera gukorwa ndetse, abari muri iyo nama basaba ko imisoro itanditse yakwa abakoresha umupaka ihagarikwa.

Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma
Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma

Iyi nama yari yateguwe n’umuryango wa Comesa mu rwego rwo gushakira ibisubizo birambye ibibazo biboneka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Goma na Gisenyi.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere Ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, naho umujyi wa Goma wari
uhagarariwe n’umuyobozi wawo Col Kabeya Makosa François.

Imwe mu myanzuro yafashwe muri iyi inama ni uko mu mezi abiri ari imbere indangamuntu izongera gukoreshwa mu kwambuka imipaka ihuza Akarere ka Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda na Goma kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Indangamuntu zikaba zari zahagaritswe kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Uretse gukoresha indangamuntu mu kwambuka umupaka, mu bindi bitandatu byaganiriweho harimo gusuzuma amafaranga yakwa abaturage ku mupaka atari ngombwa, kumvikana ku misoro yakwa ku bicuruzwa byambukiranya imipaka, gukuraho amananiza ku bicuruzwa byinjira mu bihugu, no kugenzura amananiza ashyirwa ku bacuruzi baciriritse bambukiranya imipaka basabwa Amafaranga yo gutura, no guteza imbere ibiganiro by’abayobozi bakuriye amashyirahamwe akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Aba bayobozi bumvikanye ko tariki 21 Kanama 2021 bazongera gukorana bareba aho imyanzuro ifatwa igeze ishyirwa mu bikorwa.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, imipaka yarafunzwe ariko ibicuruzwa bikomeza kwambuka imipaka. Gusa byaje gusiga igihombo mu bacuruzi bo mu Rwanda boherezaga ibicuruzwa muri Congo kuko hari abambuwe, binakenesha bidasubirwaho abacuruzi bato bakora ubucuruzi buciriritse.

Kongera kwemerera abakoresha indangamuntu bizafasha abatuye mu mijyi ya Goma na Gisenyi kongera guhahirana ndetse abaturage bazahajwe n’ihagarara ry’ubucuruzi bongere bakore kandi biteze imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka