Jenoside yakorewe Abatutsi si ingingo y’impaka, ni igikorwa ndangamateka – Malvern

Umunyamakuru ucukumbura akaba n’umwanditsi w’Umwongerezakazi, Linda Melvern, avuga ko abahakanyi bashaka guhindura Jenoside ingingo yo kugibwaho impaka, aho kuyifata nk’igikorwa nyakuri cyaranze amateka.

Linda Melvern
Linda Melvern

Ibi Linda Melvern yabivuze ku wa 14 Mata 2022, mu muhango wo kumurika igitabo cye ’Intent to Deceive: Denying the Genocide of the Tutsi’, gishingiye ku mateka n’icukumbura ku ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango witabiriwe na Madam Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi batandukanye barimo aba Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo, abashakashatsi n’abagize inzego z’umutekano.

Melvern yatanze ikiganiro ku bice by’ingenzi bigize igitabo cye, bigaragaza uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa imiryango mpuzamahanga irebera, n’uburyo ibihugu bimwe byanze kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba ari byo bikomeza guha icyuho abayihakana.

Linda Melvern aragira ati “Mu Bwongereza hari igihiriri cy’abahakanyi kandi nta kintu cyari kuntera imbaraga zo kwandika iyo ntaza gusoma igitabo cya Michela Wrong, igitabo cyuzuyemo amakosa no guhakana nyamara ugasanga cyarakiranywe na yombi mu itangazamakuru ryo mu Bwongereza. Sinibaza ko ibi ari ibintu bizaramba, amaherezo ukuri kuzajya ahagaragara.”

Melvern akomeza avuga ko hari ibitangazamakuru byo mu Burayi bikomeje kugoreka amateka nkana, kandi ko mu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abanyamakuru bafite ibyo badashaka ko bijya ahagaragara kubera inyungu zabo bwite, bakandika ibinyuranye n’amateka nyakuri ari nako batangaza amakuru y’ibinyoma, bagamije kwangisha u Rwanda amahanga no guca intege iterambere rumaze kugeraho.

Uwo mwanditsi yongeraho ko inkubiri y’abahakana Jenoside yatijwe umurindi n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, zagize uruhare runini mu kubikwirakwiza nk’intwaro yo kurwanya u Rwanda, akaba asanga ari ibintu byo guhagurukirwa mu mpande zose.

Imwe mu nzira abona igomba gushyirwamo imbaraga, ni ubuhamya bw’abacitse ku icumu kugira ngo buburizemo ibinyoma no guhakana, kandi inzibutso za Jenoside zikongerwamo ibice bisobanura impamvu guhakana kuriho nka kimwe mu by’ingenzi bigize icyaha ubwacyo.

Linda Melvern ati “Ni ngombwa ko hafatwa ubuhamya bwinshi, kandi hakabikwa amakuru n’ibimenyetso mu gihe ubushakashatsi bugikomeje.”

Yashimangiye ko kugira ngo umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza urusheho gushinga imizi, abayobozi bagomba kumva ko iyo banga kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntaho bitaniye no gutiza umurindi abayihakana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka