Jeannette Kagame yibukije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Madame Jeannette Kagame avuga ko ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo gikomeye, bityo arusaba kubyirinda kuko birutesha icyerekezo.

Madame Jeannette Kagame yibukije urubyiruko kureka ibiyobyabwenge
Madame Jeannette Kagame yibukije urubyiruko kureka ibiyobyabwenge

Yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, ubwo yari yitabiriye ikiganiro kimuhuza n’urubyiruko muri gahunda ya ‘iAccelerator’ igamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere biciye mu mishinga rukora, ihize iyindi ubwiza igahembwa ndetse hakaba hari na gahunda yo guhemba iyo mishinga ku nshuro ya kabiri.

Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza, birinda ibiyobyabwenge kuko bibatesha icyerekezo kizima.

Agira ati “Rubyiruko bana bacu, ni mwebwe mbaraga z’igihugu. Gusa hari imbogamizi ikomeye nshaka ko tuganiraho, ni ikoreshwa rikabije ry’inzoga n’ibiyobyabwenge. Ubushakashatsi bugaragaza ko ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo cy’ubuzima, kikaba n’ingorabahizi ku muryango Nyarwanda”.

Ati “Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Abanyarwanda, bwerekana ko icyo kibazo gikwiye kurebwa mu buryo bwagutse bw’icyerekezo cy’iterambere rirambye. Navuga nk’icyerekezo cy’umugabane wacu ‘Africa 2063’, SDGs ndetse n’icyacu cyo kuzamura ubukungu no kubaka umuryango ushoboye kandi ufite umutekano”.

Yakomeje avuga ko icyo kibazo kidahangayikishije u Rwanda gusa, ko ahubwo ari ikibazo cy’isi yose, ariko hakaba aho bashoboye guhangana na cyo bashyiraho amategeko kandi ukubahirizwa, uyarenzeho akabihanirwa.

Yongeraho ko hari aho babona umwana yinjiye mu kabari bagatabaza, ngo ni rya jisho ry’umuturanyi ryahozeho mu muco Nyarwanda, ati “Twebwe dukora iki ngo turinde abantu bacu, cyane cyane urubyiruko”!, agasaba abafatanyabikorwa gushyira imbaraga muri icyo kibazo.

Yakomeje agira ati “Bana bacu, muri imbuto zitoshye z’igihugu cyacu, ntacyo tutakora nk’ababyeyi kugira ngo mubeho neza. Ariko tugomba gufatanya twese kugira ngo tubone ibisubizo ku bibazo byakwangiza ubuzima”.

Muri icyo gikorwa kandi hahembwe imishinga itatu yahize indi, buri umwe ukaba wahawe ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika (asaga miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda), iyo ikaba yahembwe nyuma y’amajonjora yakozwe, kuko urubyiruko rwari rwatanze igera kuri 700.

Umwe mu mishinga yatsinze ni uwa Uwimana Jean Berchmas na Iradukunda Cyprien, wo gukora ibiganiro binyuzwa kuri YouTube, bikubiyemo ubutumwa bwo gufasha abagabo kuboneza urubyaro mu buryo butandukanye, ibyo biganiro bikaba bikorerwa mu gikoni mu rwego rwo gukurura amatsiko y’abagabo badakunze kujya mu bikoni.

Abo basore biga ubuganga, bishimiye igihembo bahawe, bakemeza ko kizabafasha kwagura ibikorwa byabo, amakuru batanga akagera kuri benshi kurushaho, bikaba byanagira uruhare mu kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abana.

Imishinga yahize iyindi yahembwe ibihumbi 10 by'amadolari ya Amerika
Imishinga yahize iyindi yahembwe ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika

Umwe mu bana bari barabaswe n’ibiyobyabwenge kugera n’aho bamujyana mu kigo ngororamuco cya Iwawa, Hitimana Janvier, ariko ubu akaba yarabikize, avuga uko byamudindije mu buzima.

Ati “Nanyoye ibiyobyabwenge nkiri muto mbitewe n’ikigare cy’abana twiganaga. Nanyoye urumogi ndetse n’inzoga nyinshi. Ubwa mbere nywa urumogi nagize inzara nyinshi bituma ndya iseri ry’imineke n’ipaki y’amandazi, nararembye kugeza n’aho banjyana kwa muganga.

Barambwiraga ngo ninywa rwinshi ndajya muri ‘swingi’ mpite mbona Bob Marley nanjye nkongera. Byangizeho ingaruka mbi rero kuko naje kujyanwa Iwawa kugororwa, ntakaza umwanya wo kwiga ku buryo ubu ku myaka 25 ni bwo ngiye kujya wa gatatu w’ayisumbuye kandi abandi baba barangije kaminuza”.

Uwo musore unahanga indirimbo, ubu yarabikize ameze neza, agashimira cyane Leta y’u Rwanda yashyizeho ishuri rigorora abasaritswe n’ibiyobyabwenge bagakira.

Muri icyo kiganiro kandi, urubyiruko rwagize ibyiza rugeraho biruteza imbere rwatanze ubuhamya bwafasha abandi kumva ko na bo bashoboye, ko bashobora guhera kuri duke bakagera kuri byinshi, igikiru ngo ni ukwigirira icyizere kandi umuntu akaba inyangamugayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka