Jeannette Kagame yeretse abatuye Nyamasheke ibiranga umuryango utekanye

Ubwo yifatanyaga n’abatuye akarere ka Nyamasheke mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, Madame Jeannette Kagame yagaragaje ko umuryango utekanye ari ubanye neza kandi uha agaciro ibiganiro mu nzego zose z’ubuzima bw’urugo.

Madame Jeannette Kagame yasabye abitabiriye uyu munsi mu murenge wa Kagano kwirinda amakimbirane, babifashijwemo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Yagize ati ”Ntidukwiye kumva ko umuryango utuye ahatari intambara ariwo muryango utekannye gusa. Umuryango utekannye ni uba ufite imibereho myiza muri rusange. Ni umuryango wateguwe kandi witeguye kubana neza, usobanukiwe ko umwana ari ishema ry’umuryango. Ni umuryango kandi uha agaciro ibiganiro hagati y’abawugize haba mu bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza ndetse n’ibindi byemezo. ndizera ko ntanumwe utakwifuza kugira umuryango nk’uwo.”

Abagore bo mu karere ka Nyamasheke, bagaragarije madame Jeannette Kagame, ko bacyugarijwe n’ibibazo by’ubukene binatuma abana b’abakobwa bashukwa bagaterwa inda imburagihe, bagasaba ko bafashwa kwegerezwa ubushobozi binyujijwe mu mishinga itandukanye kugirenga bigobotore muri ibi bibazo.

Uwitwa Nyirangirimana yagize ati ”ikintu kituzitiye cyane ni ubukene ariko ufite ukuntu witeza imbere wakora ukagera kure. Ibyo bituma abana bagwingira abandi bakajya gushaka uko biga, abagabo bakabashuka bakabatera inda.”

Madame Jeannette Kagame yasabye abayobozi gushakira umuti iki kibazo mu bagira uruhare mu kuzibatera baba abo mu rungano rwabo ndetse n’abagabo babashuka.

Ati ”umwaka ushize ubwo twari turi mu gikorwa nk’iki mu karere ka Nyabihu hari ibyo twari twaganiriyeho. Ndagirango mbisubiremo kuberako urugendo rukiri rurerure umukoro wambere kwari ugushaka umuti w’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, ingaruka bibagiraho haba mu gihe cyo kubyara no kurera b’abana babakomokaho. Mu gushaka umuti rero dukomeze gutekereza ku muzi w’iki kibazo duhereye kubantu babatera inda baba abo bangana cyangwa abagabo babashuka babaruta.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Solina Nyirahabimana, nawe yagarutse kuri iki kibazo gisa n’igihatse ibindi mu bibangamiye umuryango nyarwanda kuri ubu.

Ati ”dufatanyirize hamwe abagore n’abagabo dukemure ibibazo biri mu muryango. Muri byo navuga gukumira no kurwanya itwita ry’abangavu no kubashora mu busambanyi, kurwanya imirire mibi n’igwingira riri mu bana bato tugafasha abagore kugera kuri za serivisi z’imari kugira ngo babashe kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien, yagaragaje ko ibibazo byugarije iterambere ry’umuryango muri aka karere aho abana basaga 400 b’abangavu bari munsi y’imyaka 20 batewe inda imburagihe.

Ingo zibana nabi mu makimbirane zikaba zigera kuri 663 ndetse n’ingo 1665 zibana zidasezeranye ibi byose bikaba ari inzitizi y’iterambere.

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore y’uyu mwaka yagiraga iti ”Dufatanye urunana twubake umuryango utekanye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kuba madame Jeannette kagame yaradusuye
tumwifurije kugaruka kandi turamushyigikiye izo nzego z’ibanze nizite kuri abo bana baterwa inda bakiri bato hanakurikiranwe ababahohotera murakoze.

mugarura david yanditse ku itariki ya: 29-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka