Jeannette Kagame yateye ishuri ryo muri Uganda inkunga y’amadolari ibihumbi 10
Jeanette Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Uganda, yateye ikigo cy’ishuri cya Rwenkiniro Secondary School inkunga y’amadolari ibihumbi 10 (Miliyoni 6.8 mu Manyarwanda).
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Uganda, tariki 17/04/2012, Jeanette Kagame aherekejwe na mugenzi we wa Uganda, Jeanette Museveni, basuye iki kigo kikirimo gusanwa.
Umufasha wa Perezida w’u Rwanda yanifatanyije n’abaturage baturiye iri shuri mu gikorwa cy’umuganda, anabasaba kudacika intege. Ati: “Ntimukitangire mu gihe hari ibyo mwageraho mufatanyije n’umuryango”.
Yabahaye urugero rw’uburyo ibikorwa by’umuganda byafashije Leta y’u Rwanda gusagura amafaranga agera kuri miliyari 85.
Muri iki gikorwa, abagore b’abayobozi b’Abanyarwanda nabo bageneye iri shuri inkunga y’ibihumbi 10 by’amadolari y’amerika.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|