Jeannette Kagame yatangiye uruzinduko muri Uganda
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, uyu munsi tariki 16/04/2012, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda ku butumire bwa Jeannette Museveni, umufasha wa Perezida wa Uganda.
Biteganyijwe ko Jeannette Kagame azifatanya n’Abagande mu gikorwa kimeze nk’umuganda cyo kubaka ishuri ribanza ahitwa Itojo mu karere ka Ntungamo.
Umufasha wa Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda bazatangiza ku mugaragaro ishuri ry’ikitegererezo ryubatswe na Jeannette Museveni i Rwekiniro.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, yemeje iby’urwo ruzinduko muri aya magambo: “twishimiye uruzinduko rw’umufasha wa Perezida w’u Rwanda muri Uganda. Ruragaragaza umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi ndetse no hagati y’abayobozi b’ibihugu byacu”.
Umwaka ushize, Perezida Kagame na Museveni barasuranye; Museveni yasuye u Rwanda mu gihe cy’iminsi ine ndetse anifatanya n’Abanyarwanda mu muganda. Perezida Kagame n’umuryango we basuye Uganda mu bihe bya Noheri bakirirwa mu rugo rwa Museveni.
Ubwo yasuraga Uganda muri Nyakanga umwaka ushize, Jeannette Kagame na mugenzi we wa Uganda batangije ku mugaragaro ikigo cy’umuco i Mbarara maze umufasha wa Perezida w’u Rwanda atanga inkunga y’amadorali y’Amerika ibihumbi 10 byo guteza imbere imico y’ibihugu byombi; nk’uko byanditse na New Vision.
Jeannette Kagame azwiho kugira uruhare mu bikorwa by’umufasha cyane cyane mu gufasha imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ndetse n’iza SIDA. Yashinze umuryango Imbuto Foundation uharanira iterambere ry’umwana w’umukobwa.
Mu myaka irindwi ishize, Jeannette Kagame yagize uruhare rugaragara mu gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye n’ubuzima, uburezi ndetse no kuzamura ubukungu ahantu hatandukanye mu gihugu.
Umufasha wa Perezida w’u Rwanda afite abana bane; afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi n’icungamutungo (Business and Management Science).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|