Jeannette Kagame yasabye buri Munyarwanda kubera abakuze akabando kabasindagiza

Madame Jeannette Kagame yasabye buri Munyarwanda kuba ijisho, urumuri ndetse n’akabando abageze mu za bukuru basindagiriraho, muri ibi bihe bikomeye bya Covid-19.

Yabivuze mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu za bukuru, wizihizwa ku itariki ya 07 Ukwakira buri mwaka.

Uwo munsi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka ku Isi yose, ariko mu Rwanda uyu munsi ukaba wizihijwe kuri iyi tariki ya 7 Ukwakira 2020.

Mu butumwa yatanze, Madame Jeannette Kagame yagize ati “Babyeyi, muri isoko y’indangagaciro z’Abanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva ukuntu kugira igihugu bihenda, bityo bakarushaho kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema”.

Yakomeje agira ati “Babyeyi....Muri igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ‘ngobyi yo kwishakamo ibisubizo’. Muri ibi bihe bikomeye bya Covid-19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza...”.

Insanganyamatsiko yatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye igira iti “Guhangana n’ibyorezo, tubungabunga abageze mu zabukuru.” Naho iy’u Rwanda rwashyizeho igira iti “Uruhare rw’umuryango mu guhangana n’ibyorezo, habungwabungwa abageze mu zabukuru”.

Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe abageze mu zabukuru kirangwa n’ibikorwa bitandukanye. Icyo cyumweru cyatangiye kuwa 29 Nzeri, kikaza gusozwa n’umunsi nyir’izina wizihirizwa mu miryango kuri iyi tariki ya 7 Ukwakira 2020.

Binyuze mu itangazamakuru, muri icyo cyumweru Abanyarwanda bibukijwe ibijyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru n’uruhare rwabo mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus. Basobanuriwe kandi insanganyamatsiko y’uyu mwaka n’uruhare rwa buri Munyarwanda mu kwizihiza uyu munsi.

Umuryango AVEGA Agahozo nk’umwe mu bafatanyibikorwa bateguye uwo munsi, wateguye ibikorwa by’ubukangurambaga binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga (Twitter, Facebook, ...), guhera ku wa 02-06 Ukwakira 2020, hagamijwe gukangurira Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru by’umwihariko abari muri icyo cyiciro batishoboye.

Ku ruhande rw’Umuryango AVEGA Agahozo, ufite abanyamuryango benshi bageze mu zabukuru, uvuga ko uyu ari umwanya mwiza wo gushimira Leta y’u Rwanda, Unity Club Intwararumuri irangajwe imbere na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, Ikigega Gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Batishoboye (FARG) n’abandi bafatanyabikorwa bafite uruhare mu mibereho y’abanyamuryango.

AVEGA ivuga ko abanyamuryango bayo aho bari hose kimwe n’abandi Banyarwanda bageze mu zabukuru bitaweho, naho ababyeyi b’intwaza 237 (ababyeyi b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi) batujwe mu nzu z’amasaziro bubakiwe na Unity Club Intwararumuri, na FARG.

Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Mkabayire Valerie, avuga ko iyo abageze mu za bukuru bitaweho bituma bumva batigunze kandi banezerewe, akavuga ko ubu ababyeyi b’Intwaza bemerewe neza mu nzu z’amasaziro batujwemo zizwi nk’Impinganzima, kandi ko n’abandi bageze mu zabukuru bari mu miryango bitaweho.

Agira ati “Iyo umuntu ageze mu zabukuru akabona ari mu buzima bubi yumva yihebye akigunga, ariko iyo agize abamuba hafi ubuzima burahinduka. Twe rero mu gihe nk’iki dushimira igihugu cyacu cyita ku Banyarwanda bageze mu zabukuru barimo n’abanyamuryango bacu aho bari hatandukanye, ariko noneho by’umwihariko n’abafatanyabikorwa batuba hafi mu mibereho y’ababyeyi b’Intwaza aho batuye mu Mpinganzima”.

Ku bijyanye n’imibereho y’ibihe by’icyorezo cya coronavirus cyavuzweho kwibasira no kuzahaza abageze mu zabukuru, Mkabayire avuga ko nubwo cyatumye abakuze batabasha kwisanzura nk’uko byari bisanzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bigatuma bigunga, bakomeje kwirinda icyo cyorezo.

Agira ati “Muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus isi yahuye na cyo, abanyamuryango aho bari bakangurirwa kubahiriza ingamba zo kwirinda kimwe n’abandi banyamuryango. Mu Mpinganzima na ho bakomeza kwirinda nubwo mu bihe bya mbere wabonaga iki cyorezo k’ibateye kwigunga kubera kumva ko cyibasira abageze mu zabukuru, ariko bamaze kumenya kubana na cyo nk’uko natwe twese tubayeho”.

Umuryango AVEGA Aagahozo ufite abanyamuryango 19,000 abarengaho gato kimwe cya kabiri bari hejuru y’imyaka 65 y’amavuko ariyo yitwa iy’abageze mu zabukuru.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 14 Ukuboza 1990, wizihizwa ku italiki ya 1 Ukwakira buri mwaka ku isi yose. Watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga ku ya 1 Ukwakira 1991 ubu wizihijwe ku nshuro ya 29 mu gihe mu Rwanda ari ku nshuro ya 20.

Hagendewe ku bikubiye mu cyegeranyo cy’imibereho y’abatuye Isi (world population prospects, 2019 revision), imibare igaragaza ko umwe mu bantu 11 ni ukuvuga 9% by’abatuye isi babarirwa hejuru y’imyaka 65.

Iyi mibare ikomeza igaragaza ko mu 2050, umuntu umwe muri batandatu ni ukuvuga 16% by’abazaba batuye isi bazaba bari hejuru y’iyo myaka. Ni mu gihe abagejeje mu myaka 80 bazikuba inshuro eshatu, bave kuri miliyoni 143 babarurwaga mu 2019, bagera kuri miliyoni 426 mu 2050.

Kwita ku bageze mu zabukuru ni inshingano za buri wese kuko iterambere rirambye rishoboka ari uko nta cyiciro na kimwe gihejwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana idusaba kubaha cyane abantu bageze mu zabukuru.Urugero,idusaba "guhagurukira abantu bashaje".Ikadusaba kubafasha.Tukibuka ko natwe ejo tuzasaza.Ariko tukibuka yuko mu isi nshya dutegereje ivugwa henshi muli bibiliya,tuzongera tukaba abajene (youths) iteka ryose nkuko Yobu 33:25 havuga.Iyo si izaturwamo n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Ijambo ryayo rivuga.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka