Jeannette Kagame azatangiza gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge muri Gatsibo
Biteganyijwe ko mu muganda w’ukwezi uzaba tariki 26/05/2012, Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame azifatanya n’Abanyagatsibo mu gutangiza igikorwa cyo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Kuri uwo munsi, mu Rwanda hose hazatangira gahunda yo gushishikariza abaturage guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano ni bimwe mu bicuruzwa bikunze kugurwa amafaranga menshi ariko bikagira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha no guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Akarere ka Gatsibo kazatangirizwamo igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge gatungwa agatoki kuba inzira binyuzwamo biva mu gihugu cya Uganda bijya Kigali kandi hakaboneka ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo biterwa no gukoresha ibiyobyabwenge; nk’uko byemezwa n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza, Uwimpuhwe Esperance.
Abanyarwanda barahamagarirwa kwamaganira kure ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ababizana mu gihugu kuko ibyinshi bikurwa hanze y’igihugu, hakaba hari ikizere ko ababizana mu gihugu bahagaze n’ababikoresha babireka.
Umufasha wa Perezida azitabira iyi gahunda kuko yashyizwemo imbaraga nyinshi kugira urubyiruko rw’u Rwanda rwo gukomeza kwangizwa n’ibiyobyabwenge mu gihe mu minsi iri imbere aribo igihugu kizaba gicungiraho.
Police y’igihugu yari isanzwe ifata abakoresha ibiyobyabwenge kimwe n’ababicuruza ikabafunga nyuma bakarekurwa iratangaza ko ubu hagiye kujyaho ibihano bikomeye ikaba igira inama abasanzwe babicuruza cyangwa babikoresha kubireka hakiri kare.
Igikorwa cyo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwnege mu Rwanda kizamara amezi atandatu.
Ukwezi k’Ugushyingo 2012 ni cyo gihe ntarengwa cyashyizweho kugira ngo ibiyobyabwenge birangire mu Rwanda; nk’uko byumvikanyweho mu nama yahuje minisiteri y’umutekano, iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’urubyiruko n’ikoranabuhanga n’abahagarariye amadini.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nubwo bitoroshye azagerageza, ariko hamwe n’Imana azabikora tu. Njye nzamusengera kuko ibiyobyabwenge birakabije. Turabyamagana, police ikabafata ariko ntibicika. Ikindi n’ukuntu bihenda byarangiza bikanakundwa. Uretse gutwara umutungo w’amafaranga bigatwara n’ubwenge. Ariko nkibaza buriya inzego z’ibanze ntizizi neza uburyo byinjira nta ruhare rufatika babigiramo? Nta ba Localdefenses babijya inyuma cg abacunga umutekano babyorohera ntibashyiremo agatege? Birashoboka ko kuba ntagashahara biriya aribyo bibahemba. Muzashishozepe! Nonese mbwira ukuntu umuntu yakwenga biriya biyoga byanduye kuriya mu akagali, bigafata amezi n’amezi bitaravumburwa kandi bigurishwa hafi aho, amajerekeni n’amajerekani.Kugeza ubwo police ariyo ibivumbuye hari umukuru w’umudugudu, akagari,abashinzwe umutekano muri izo nzego n’abandi.... Mubyeyi wacu twe uduhe numero tuzajya dutunga agatoki aho tubibonye hose kandi tuzagufasha. Nkuko hano hajyaho publicité ya Rwandaair mudushyirireho numero tuzajya duhamagara.