Jeannette Kagame arasaba urubyiruko kwiyumvamo imbaraga zo kubaka ahazaza

Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, arasaba urubyiruko kwiyumvamo imbaraga zo kubaka ahazaza heza kandi ibyiza bateganya byose bakajya bumva ko bishoboka, baharanira gukora ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru birenze ibisanzwe kuko ari cyo batezweho.

Ibi Madame Jeannette Kagame, yabibwiye urubyiruko rwiga rukanaba mu Mudugudu “Agahozo Shalom Youth Village” wo mu karere ka Rwamagana, ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10/07/2014, yari muri uyu mudugudu mu gikorwa cyo kwishakamo umusanzu (fundraising) wo gufasha uyu mudugudu, cyasojwe habonetse inkunga isaga amafaranga miliyoni 62, yabonetse ku bwitange bw’abantu batandukanye.

Madame Jeannette Kagame hamwe n'abandi bayobozi bakuru bitabiriye "fundraising" igamije gufasha Agahozo Shalom Youth Village.
Madame Jeannette Kagame hamwe n’abandi bayobozi bakuru bitabiriye "fundraising" igamije gufasha Agahozo Shalom Youth Village.

Ubwo yageraga muri uyu mudugudu wubatswe ku gitekerezo n’inkunga bya nyakwigendera Umuyahudikazi Anne Heyman, Madame Jeannette Kagame yabanje gusura ibikorwa n’imishinga biva mu mpano z’abanyeshuri biga muri uyu mudugudu, bigaragaza icyizere cyo kubaka ahazaza heza bihereyeho ndetse no kugira igihugu cyiza kurushaho.

Muri iki gikorwa cyo kwishakamo inkunga yo gukomeza gufasha uyu mudugudu “Agahozo Shalom” urererwamo abana b’imfubyi bagera kuri 500 baturuka mu bice bitandukanye by’u Rwanda, kandi bakahigira ubumenyi bw’ingirakamaro buganisha ku cyo buri mwana yifuza, Madame Jeannette Kagame yashimiye cyane nyakwigendera Anne Heyman, wubatse uyu mudugudu maze ashimangira ko ibi bikorwa bizakomeza gushyigikirwa.

Abantu bari benshi kuri Amphitheatre y'Agahozo Shalom.
Abantu bari benshi kuri Amphitheatre y’Agahozo Shalom.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko gutera inkunga uyu mudugudu ari inshingano z’ubumuntu kandi bikaba ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bashobora kwifasha ubwabo ndetse ko mu gihe byagirwa umuco, Abanyarwanda barwanya ikibazo cy’ingaruka mbi ziterwa n’ubupfubyi zirimo kubura urukundo no kutitabwaho.

Madame Jeannette Kagame yahamije ko uburezi butandukanye abana bahabwa muri uyu mudugudu bwabugururiye amarembo mu mpande zitandukanye z’isi harimo bamwe barimo kurangiza za kaminuza n’amashuri makuru; ibyo ngo bigatera ishyaka ry’uko imbuto z’uwo musaruro n’impinduka zishingira ku gukora cyane kw’aba banyeshuri ndetse no gukomera ku ntego kw’ishuri.

Aha Madame Jeannette Kagame yitegerezaga Radio yakozwe n'aba banyeshuri ikabasha kumvikana mu mudugudu wose w'Agahozo Shalom.
Aha Madame Jeannette Kagame yitegerezaga Radio yakozwe n’aba banyeshuri ikabasha kumvikana mu mudugudu wose w’Agahozo Shalom.

Madame Jeannette Kagame yasabye uru rubyiruko kwiyumva nk’umuryango ugira impinduka kandi amahirwe aboneka yose akabasaba kuba aba mbere muri byose ndetse no kumva ko ari cyo bitezweho. Yabasabye kandi ko mu byo bakora byose bakwiriye kurangwa n’indangagaciro z’ubupfura, aho yagize ati “Uburere bwiza bucisha imfura mu mwijima”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umudugudu “Agahozo Shalom Youth Village, Danielle Burenstein, yavuze ko ashimishijwe no kubona isura y’u Rwanda igaragaza impinduka nziza, mu mahoro ndetse n’icyizere cy’abayobozi beza b’ejo hazaza maze ahamya ko bazakomeza gushyigikira igitekerezo cyiza cya Anne Heyman, bafasha uyu mudugudu.

Ku mugoroba, abana bo mu Agahozo Shalom bisanzuye kuri Madame Jeannette Kagame babyinana indirimbo yo kubaka igihugu.
Ku mugoroba, abana bo mu Agahozo Shalom bisanzuye kuri Madame Jeannette Kagame babyinana indirimbo yo kubaka igihugu.

Abana biga bakanatura muri uyu mudugudu bavuze ko Anne Heyman yahinduye ibyo abantu bafataga nk’ibidashoboka maze we akabigira ibishoboka, aho yabakuye mu buzima bw’ubwigunge no kwiheba, maze na bo bavuga ko bafite icyizere cyo kubaho neza kandi bakazatera imbere bubaka u Rwanda rwababyaye.

Mu ijwi ry’umwe muri bo ati “Ntabwo turiho kugira ngo dupfe ahubwo turiho kugira ngo twubake ubuzima kandi tubeho neza”.

Madame Jeannette Kagame yasuye urugo rwo muri uyu mudugudu maze yerekwa filime, aho abana bavuga aho bavuye n'aho bageze.
Madame Jeannette Kagame yasuye urugo rwo muri uyu mudugudu maze yerekwa filime, aho abana bavuga aho bavuye n’aho bageze.

Uru rubyiruko rwo mu “Agahozo Shalom” ruhuriye ku kibazo cy’uko ari imfubyi, bagaragaza icyizere, ubuhanga buhanitse bushingiye ku kwihitiramo ibyiza bashaka kugeraho; maze bakavuga ko “Umuntu atahindura amateka y’ibyabaye, ariko ko ashobora kugena icyerecyezo cye n’uko azabaho mu nzagiye.”

Muri iki gikorwa cy’ikusanyankunga yo gufasha “Agahozo Shalom” kibereye bwa mbere mu Rwanda, Madame Jeannette Kagame yatanzemo inkunga by’amadolari ya Amerika ibihumbi bitanu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 3 )

Jannette akomeje kugaragaza umutima w’urukundo

RWEMARIKA yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

mwiriweho.murirunke,nkundurwa,ndarobanura.ugandawANYU
,NIMWIZAPE.KOMEREMZAHO.BANYARWA.BANYARWAKAZI.IMANA.IBAHE.UMUSHA.NABANYA.MAHOKO.BOSE

dennis.kamau.kenya yanditse ku itariki ya: 12-07-2014  →  Musubize

umuco wo gufashanya reka tuwugire uwacu kandi ndashima Jeannette Kagame kuko ibikorwa akorera abanyarwanda ni ingirakamaro kandibizamura imibereho yabo.

Hallelua yanditse ku itariki ya: 11-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka