Jeannette Kagame arasaba urubyiruko gukoresha amafaranga neza no kuzigama
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, arasaba urubyiruko gukoresha neza amafaranga rukorera, rukibuka no kuzigamira imishinga yarwo. Ibi yabitangaije mu mahugurwa y’umunsi umwe yari ahuriwemo n’urubyiruko rugera kuri 250, kuri uyu wa gatandatu tariki 14/06/2014.
Yagize ati "Ninde washyizeho itegeko ry’uburyo tugomba kwambaramo, imodoka tugomba kugenderamo n’ahantu tugomba gutemberera? Buri umwe muri mwe afite uburenganzira bwo guhitamo ibimubereye cyangwa bigendanye n’ubushobozi bwe."


Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu, Jeannette Kagame yibukije ko ntacyo bimaze kurushanwa gutunga ibintu byiza badatekereje kuri ejo hazaza. Yagaragaje impungenge igihugu gifite bitewe n’uburyo abaturage cyane cyane urubyiruko rugikoresha amafaranga rutabara.
Jeannette Kagame yasabye urubyiruko ko aya mahugurwa yaberaga i Gabiro mu karere ka Gatsibo bazayavamo bazi gukoresha neza amafaranga babona, kuko aribwo igihugu gitegerejeho ejo hazaza.


Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yatangaje ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bishakamo ibisubizo kandi bakabikora bahereye kuri bicye bafite. Nawe yibukije urubyiruko ko rugomba kubanza kuzigama mbere yo gukoresha amafaranga yabo.
Iri huriro ryateguwe n’umuryango Imbuto Foundation ku nshuro ya 21, ryatanzwemo ibiganiro birandukanye, bijyanye no kwizihamira n’ishoramari ryoroheje ariko rishobora kubyara menshi.

Umuryango Imbuto Foundation usanzwe utegura ibikorwa biganisha ku rubyiruko, birimo kubafasha kwiteza imbere, kwirinda SIDA no gufasha urubyiruko mu myigire yabo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mama komeza ubwire abana bawe ndavuga abanyarwanda muri rusange ndabizi rowse benshi barakumva kandi Inama zawe zratubaka cyane, mu ijwi rituje nubugwaneza uba utugira Inama ntakuntu tazigira izacu rwose, kandi Imana ikomeza ubugingo bwawe inama zawe zituge hafi, kandi tukwijeje kutazagutenguha rwose,
ariko disi Mama Jeanette ni umubyeyi mwiza urabona ukuntu yaretse bakamuryamaho rwose aba ba jeunes so cute i like
ikigaragara nuko Jeanette Kagame akunda urubyiruko igisigaye nabo nibashyire mu bikorwa inama yabagiriye muri iki gihe ugize amahirwe akabona akazi ajye amenya kwizigamira kuko ntawumenya uko ejo haba hameze.