Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto&Video)
Jean Sayinzoga wari umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, uherutse kwitaba Imana yashyinguwe mu cyubahiro.

Nyakwigendera Sayinzoga witabye Imana ku cyumweru tariki 16 Mata 2017, umuhango wo ku mushyingura wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mata 2017.
Wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyabereye kuri Paruwasi Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Nyuma y’icyo gitambo bagiye kumushyingura i Rusororo, mu Karere ka Gasabo.
Umuhango wo gushyingura Sayinzoga witabiriwe na Madame Jeannette Kagame.
Wanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka n’abandi.


Umuhango wo gushyingura nyakwigendera Sayinzoga kandi witabiriwe n’abakinnyi b’umukino wa Karate batandukanye.
Sayinzoga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kuko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.
Urupfu rwe rwatunguye abatari bake kuko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaga ibiganiro, bigaragara ko akomeye.
Sayinzoga wavukiye i Rutsiro mu 1942, yari amaze igihe kirekire ayobora Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero kuko yatangiye kuyiyobora mu mwaka wa 2001.
Yari umukinnyi ukomeye wa Karate. Niwe Munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara na “dan” esheshatu.
Ari mu batangije umukino wa Karate mu Rwanda. Yigishije benshi mu bakinnyi ba “Karate” bakuze kandi bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda.

















Amafoto: Plaisir Muzogeye
Andi mafoto menshi kanda hano
Ohereza igitekerezo
|
Imana yishimiye ko ava mumubiri,dutegereze umuzuko,tuzongera tubone abacu.
Duharanire kuba intwari muribyose nogukiranuka mbonereho nokwihanganisha umryango wanyakwigengera kuko ari iwabo watwese murakoze
rest In Peace kbs Umuzaza wadufashije muri karate
Niyigendere.Ndasaba abantu ko twajya dushaka imana mu gihe tukiriho.
Burya kujyana umurambo mu nsengero,sibyo bituma imana ikubabarira.Ahubwo tugomba kumenya ibyo imana idusaba tukiriho,hanyuma tukabikora.Niyo mpamvu tugomba kwiga Bible neza,kuko harimo ibintu byinshi abantu batazi kandi imana ibidusaba.Nitubigenza gutyo,imana izatuzura ku Munsi w’imperuka,hanyuma iduhembe ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).Nubwo amadini menshi yigisha ko tuba twitabye imana iyo dupfuye,ntabwo aribyo.Kuko Bible yigisha ko iyo dupfuye tuba tutumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.Ahubwo tujya mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Abantu bashatse kandi bagakorera imana bakiriho,imana izabazura ku munsi w’imperuka.Ariko abibera mu byisi gusa,bagakeka ko ubuzima gusa ari amafranga,politics n’ubutunzi,abo iyo bapfuye ntabwo bazazuka.Biba birangiye.Niyo Padiri cyangwa Pastor basengera umurambo wawe,biba ari uguta igihe.
Imana imwakire. Nyagasani niwe uzi byose.Ibyo abantu twibwira ni ibyo twibwira nyine.Mu Kiliziya ni heza Nyagasani aba ahri n’ubwo mutamubona n’amaso.Tuzamwigireho.
imana I mwakire mubayo
uwusaza imana imwakirire mubayo
Yari umugabo uhamye kandi asize inkuru nziza i musozi. Abasigaye tuzirikane ubutwari bwamuranze tugere ikirenge mu cye.
Nubwo ari inkuru y’incamugongo, mumbabarire nshimire uwafashe amafoto na Kigali Today kuko ni amafoto y’ubunyamwuga.