Jean Paul Samputu azatanga ikiganiro cy’amahoro mu Buholandi

Jean Paul Samputu, umuhanzi nyarwanda umenyereweho gutumirwa hirya no hino mu biganiro by’amahoro, yatumiwe gutanga ikiganiro i La Haye mu Buholandi tariki 09/09/2013.

Iki kiganiro gifite insanganyamatsiko ivuga ku hazaza h’amahoro n’ubutabera ku isi. Muri ibi biganiro Samputu yatumiwe n’umuryango TEDx usanzwe utegura ibiganiro ku nsanganyamatsiko zinyuranye ariko ukibanda ku guhanga udushya, amahoro, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Muri ibi biganiro, Jean Paul Samputu yatumiwe nka ambasaderi w’amahoro ku isi. Yabaye ambasaderi w’amahoro ku isi tariki 18/11/2007 abigizwe n’umuryango witwa « Universal Peace Federation».

Jean Paul Samputu asanzwe atumirwa mu biganiro hirya no hino. Aha yari i Roma.
Jean Paul Samputu asanzwe atumirwa mu biganiro hirya no hino. Aha yari i Roma.

Abandi batumiwe gutanga ibiganiro ku nsanganyamatsiko zinyuranye harimo musenyeri Dismond Tutu wo muri Afurika y’epfo, Michelle Obama umufasha wa perezida Barack Obama n’abandi.

Samputu atangaza ko yishimiye cyane ubu butumire kandi ashimishijwe cyane n’ishema bitera u Rwanda kubona Umunyarwanda atumirwa mu bintu bikomeye ku rwego rw’isi. Yongeraho ko by’umwihariko ashimishijwe n’ukuntu ari umwe mu batanga umusanzu w’amahoro ku isi ndetse n’ikizere agirirwa ku rwego rw’isi.

Ibi biganiro byitabirwa n’abantu banyuranye kandi bavuye impande n’impande, hari ababikurikirana bahibereye abandi bakabikurikirana mu buryo bw’iterambere hakoreshejwe ikoranabuhanga (Live Streaming).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka