Jean Paul Samputu arasaba abayobozi b’amadini kuba abakristu by’ukuri

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Jean Paul Samputu, arasaba abayobozi b’amadini kuba abakristu by’ukuri.

Samputu yagize ati:“Yewe Padiri, Musenyeri, Apotre,…igihe kirageze ngo mube Abakristu…Wifuje kuba Padiri uramuba, wifuza kuba Pasiteri uramuba, wifuza kuba Musenyeri uramuba, wifuza kuba Apotre uramuba… None kuki utifuza kuba Umukristu?”.

Jean Paul Samputu usanzwe ari umuvugabutumwa ukomeye ababazwa no kuba bamwe mu bavugabutumwa bagenzi be badakora koko ibyo baba bariyemeje.

Bimwe mu bisobanuro yatanze byaba byatumye atangaza amagambo nk’aya abwira abapadiri, abasenyeri, abavugabutumwa banyuranye, yagize ati: “Mu bushakashatsi mpora nkora kuva ku mahano yabaye muri Jenosode yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ibindi, nsanga iyo Abanyarwanda tuza kuba abakristu nyabo batari ku izina, nta Jenoside yari kuba;

nyamara abitwaga abakristu bahindutse abanyamoko bakora ibitajyanye n’ubukirisitu biyitiriraga; wasangaga umukuru w’Itorero ariwe ufata iya mbere mu kwica intama ze. None se wavuga ko umushumba cyangwa umukuru w’Itorero wakoraga ibi yakwitwa umukristu?”

Jean Paul Samputu.
Jean Paul Samputu.

Samputu kandi yakomeje atangaza ko ibi yavuze atabwiraga abakoze Jenoside gusa ahubwo yabwiraga abafite intama bashinzwe bose.

Yagize ati: “Reka da! Tuvuge ubu, dufate urugero ejobundi muri ADEPR, abitwa abashumba bagombye kuragira intama no kuba intangarugero y’ubukristu nyabwo, berekanye ko n’ubwo bitwa abashumba ibikorwa byabo byerekanye ko atari abakristu ndetse biba ngombwa ko bajyanwa mu ngando kugororwa;

Ngaho, wambwira ko Umukirisitu cyangwa Umushumba yagakwiye kujya kwigishwa uko agomba kwitwara mu buzima? Urumva se ntari nkwiye kuvuga aya magambo? Uru ni rumwe mu ngero rwatuma buri wese yibaza kuri iki kibazo”.

Uyu muhanzi uherutse mu butumwa bw’amahoro mu Buholandi, yakomeje atangaza ko ibi yavuze bitareba bose kuko kuri we ahamya ko hari abari neza mu muhamagaro wabo kandi bakaba bayobora neza intama baragijwe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 1 )

samputu ibyo avuga n’ukuri cyane dufatiye no k’urugero tubona n’ubu;abakozi b’IMANA bamwe na bamwe mur’iyi minsi bitaye k’ugushaka inyungu mubakristo bayobora cg n’ahandi arko kwita kukuba abacristo nyakuri ntacyo bibabwiye.gusa mbona bakameshe kamwe ushaka gukorera IMANA by’ukuri akayikorera ushaka gukora ibindi akabikora arko ivanga bakarivamo.

linda yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka