JDAF z’uturere ziri mu rugendoshuri mu karere ka Rusizi

Abanyamabanga bahoraho b’amahuriro y’abafatanyabikorwa b’uturere (JDAF) baturutse mu gihugu hose bakoreye urugendoshuri rw’umunsi umwe mu karere ka Rusizi baje kubigiraho ibyiza bagezeho.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere rya Rusizi, tariki 14/05/2013, bashimye uburyo komisiyo za JDAF zikora ndetse n’uburyo imihingire mu kibaya cya Bugarama yavuguruwe ikava mu kajagari.

Abagize JDAF z'utundi turere barashima ibikorwa bya JDAF ISONGA ya Rusizi.
Abagize JDAF z’utundi turere barashima ibikorwa bya JDAF ISONGA ya Rusizi.

Nyuma yo kugirana inama n’abahagarariye komisiyo zitandukanye z’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi, basuye umupaka wa Ruhwa mu Bugarama uhuza u Rwanda n’u Burundi birebera uburyo services zitangwa ku binjira n’abasohoka mu gihugu.

Aha mu Bugarama kandi basuye ibikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri bashima uburyo umusaruro wazamutse nyuma y’uko akajagari gaciwe mu buhinzi bwo muri icyo gishanga.

Abanyamabanga nshingwabikorwa bahoraho ba JDAF baje kwigira ku bikorwa bya Rusizi.
Abanyamabanga nshingwabikorwa bahoraho ba JDAF baje kwigira ku bikorwa bya Rusizi.

Mutarutinya Theogene uhagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi avuga ko kuba babona abaza kubigiraho bibatera imbaraga kandi ngo banagira ibyo babungukiraho kuko urwo ruzinduko rwasize nabo bamenye uburyo bwo kumenya kwegera abafatanyabikorwa no kumenya neza ibikorwa by’akarere.

Uru rugendoshuri rw’amahuriro y’abafatanyabikorwa b’uturere twose aha mu karere ka Rusizi , rwatewe inkunga n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi (RALGA) ndetse n’umuryango utegamiye kuri Leta w’abaholandi SNV.

Mutarutinya Theogene uhagarariye JDAF ya Rusizi asobanura uko bagera ku bikorwa.
Mutarutinya Theogene uhagarariye JDAF ya Rusizi asobanura uko bagera ku bikorwa.

Ingendo shuri nk’izi kandi zikazakomeza no mu tundi turere hagamijwe ko bamwe bigira ku bandi iterambere bagezeho.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka