Jarama: Gutura ku midugudu bose byatumye besa imihigo ku kigereranyo cya 98%
Gutura ku midugudu 100% byatumye abatuye umurenge wa Jarama akarere ka Ngoma besa imihigo ku kigereranyo cya 98%, bibahasha igikombe nyuma bahize indi mirenge yose igize aka karere.
Kuba abantu batuye ahantu hamwe mu midugudu ngo bifasha cyane abayobozi mu gukora ubukangurambaga kuri gahunda y’iterambere igiye gushyirwa mubikorwa.

Egide Hanyurwimfura, umuyobozi w’umurenge wa Jarama, avuga ko kuba abaturage bari ahantu hamwe mu midugudu bituma ubutaka busigaye bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi hahuzwa ubutaka, bikanoroha kujya inama n’abaturage ku bikorwa b’iterambere kuko baba bari hamwe.
Yagize ati: ”Kuba imiturire imeze neza mu midugudu bari hamwe n’ibindi bikorwa bibona aho bikorerwa ,ubutaka busigaye bukorerwaho ubuhinzi nkubu twahuje ubutaka duhinga ibigori kuri hegitari 2400, kandi kubasanga ahantu bamwe mu kuganira biroroha cyane.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko niyo abaturage batuye mu midugudu ngo byoroha cyane kubagezaho ibikorwa by’iterambere nk’amashanyarazi n’amazi.
Hashakimana Hermeregide, umuturage utuye uyu murenge avuga ko gutura ku midugudu byatumye byoroha cyane kuko baba begeranye bagakora ibimina bibafasha kugura mituweri ndetse n’izindi gahunda nziza bakaziganiraho.
Ati: “Nk’ubu umurenge wacu wumvishe ko ugeze kuri 90% muri mutuweri yuyu mwaka ntarindi banga nuko tuba turi hamwe maze tugashaka icyadufasha gutera imbere tubifashijwemo n’ubuyobozi.”

Aphrodice Nambaje, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, nawe wari witabiriye imurika bikorwa ry’umurenge wa Jarama wabaye uwambere mu karere ugahabwa n’igikombe,kuri uyu wa 18/10/2013,yavuze ko umurenge wa Jarama umaze kugera kure kubera gahunda y’imihigo yatumye iterambere ryihuta mu Rwanda.
Mugikorwa cyo kwishimira ko besheje neza imihigo,abaturage b’umurenge wa Jarama banoroje abacitse ku icumu babiri n’undi muntu wahishe abantu bahigwaga muri jenoside,babaremera babaha inka buri muntu.
Umurenge wa Jarama ni umurenge wari uri inyuma cyane mu myaka ya shize kuko wasangaga abawutuye ntaterambere rihagera aria bantu bishwe n’umwanda,imvunja,mbese bameze nkabibera mu ishyamba.
Kugera ubu babonye umuriro w’amashanyarazi,amazi meza ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bakesha imihigo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Intara yiburasirazuba
Akarere Ka ngoma
Umurenge wajarama
Impamvu gusaba komwadufungurira ikibugacyumupira cyamaguru
Gihereye murenge wajarama mukagarikakibimba
Twebwenkurubyiruko tuzabaha tugakora sport