Jabana: Imibiri 41 yimuriwe mu Rwibutso rwa Kabuye

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, habaye igikorwa cyo kwimura imibiri 41 yari ishyinguye mu ngo, hagamijwe kuyegereza indi ishyinguye mu Rwibutso rwa Kabuye ruri muri uwo Murenge, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imibiri 41 yimuriwe mu Rwibutso rwa Kabuye muri Jabana
Imibiri 41 yimuriwe mu Rwibutso rwa Kabuye muri Jabana

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bimuye imibiri y’ababo, bagaragaje ko ari igikorwa cyiza kuko kigamije gutuma batekana kurushaho.

Umwe muri bo ni Mutuyemungu Christian, wagize ati “Aha mu bimuwe ni umuryango wanjye, harimo imibiri y’abantu 11 barimo mama, papa, bene mama n’abandi. Kuba twimuye imibiri yabo bigamije umutekano wabo kurusha aho bari bari, kandi gushyirwa hamwe ku Rwibutso bizajya bidufasha kwifatanya na bagenzi bacu, bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Kabuye”.

Mutuyemungu avuga ko Ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside bugeze ku kigero gishimishije, kuko ababahekuye bamwe bahaniwe amarorerwa bakoze, basaba imbabazi, barataha, ndetse kugeza ubu babanye neza kuko baratabarana ndetse bagatumirana mu gihe bafite ibirori.

Ngarambe Placide uvuka mu mudugudu wa Tetero mu Kagari ka Bweramvura, na we yimuye inshuti n’abavandimwe bagera kuri 21.

Ati “Kuba twongeye kubona imibiri y’abacu nubwo byari mu gikorwa cyo kubimura ngo barusheho kuruhuka batekanye, bisobanuye ko amateka ya Jenoside adasaza kuko akomeza kwigaragaza”.

Na we ahamya ko uko imyaka igenda ishira ubumwe burushaho kuzamuka, ati “Ubumwe bugenda buzamuka, abantu badutabaye kuko imibiri twakuye mu ngo ntabwo abaje gusa ari ba nyirayo, ahubwo abaturanyi n’inshuti badutabaye, ibikwereka ko ubumwe tugezeho bushimishije”.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Jabana, Mukanizeyimana Solange, avuga ko iki gikorwa cyo kwimura imibiri 41, cyakozwe mu tugari twa Bweramvura na Kabuye.

Muri iyo mibiri 41 yimuwe kuri uyu wa kane, 4 yaturutse mu muryango umwe wo mu mudugudu wa Rebero, 11 yo mu muryango w’umusaza, umukecuru, abakazana n’abana babo yo mu Mudugudu wa Nyarurama, mu Mudugudu wa Gikingo havuye imibiri 21, muri Rugogwe havuye umubiri umwe n’ahandi.

Mukanizeyimana avuga ko nyuma y’iki gikorwa iyo mibiri yaruhukijwe ku Kagari ka Kabuye, bakazatangira kuyitunganya kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025.

Ati “Mu gitondo nibwo dutangira gutunganya iyi mibiri kugira ngo habungabungwe ibyo bimenyetso. Bizafata iminsi itatu ariko tariki 9 Mata nibwo bazashyingurwa mu cyubahiro ubwo tuzaba turimo no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Perezida wa IBUKA muri Jabana avuga ko ikigero cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda gishimishije, kuko muri iki gikorwa cyo kwimura iyi mibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, abaturanyi bose bagiye bitabira gufatanya kugeza bayigejeje ku Rwibutso rwa Kabuye.

Kuba igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda kigenda kirushaho kwiyongera, kandi bishimangirwa n’uko bigeze kuri 94% nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascène mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyagarukaga ku bikorwa byo #Kwibuka31 bizatangira tariki 7 Mata 2025.

Imibiri yakuwe mu ngo zitandukanye
Imibiri yakuwe mu ngo zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka