Izindi mpunzi 595 z’Abarundi zatashye

Impunzi z’Abarundi 595 zari mu Rwanda zakiriwe ku mupaka wa Nemba zisubira mu gihugu cyabo.

Impunzi 595 zari mu Rwanda zitashye harimo izari mu nkambi ya Mahama 452 hamwe 143 bari mu mujyi bakaba boroherejwe kugera mu gihugu cyabo nyuma yo kwiyandikisha ko bashaka gutaha ku bushake.

U Rwanda rutangaza ko ruzakomeza ibikorwa byo korohereza impunzi zibishaka gusubira mu gihugu cyabo, ariko rugahumuriza n’abandi bakiri mu Rwanda ko ruzakomeza kubahiriza amahame yubahiriza uburenganzira bw’impunzi.

Impunzi zitashye kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2020 zibaye itsinda rya kane risubiye mu gihugu cyabo kuva tariki 26 Kanama 2020 ubwo itsinda rya mbere ry’impunzi rigizwe n’impunzi 500 zakiriwe ku mupaka wa Nemba zigasubira mu gihugu cyabo.

Ibikorwa byo gucyura impunzi zibishaka bikorwa hagati y’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda, ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) na Leta y’u Burundi. Mu kwezi kwa Kanama 2020, iri shami ryavugaga ko rimaze kwandika impunzi z’Abarundi 1,800 bashaka gutaha mu gihugu cyabo.

Kuva mu kwezi kwa Kanama 2020, impunzi z’Abarundi zimaze gusubira mu gihugu cyabo zibarirwa mu 2,106 zirimo izatashye kuri uyu wa Kane, izatashye tariki 24 Nzeri 511, izatashye tariki ya 10 nzeri 507 na 493 zatashye tariki ya 26 Kanama.

Icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020 impunzi z’Abarundi 5,922 bamaze gusubira mu gihugu cyabo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 72 by’impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda kuva muri 2015 ubwo mu gihugu cy’ u Burundi habaye umutekano mucye n’ubwicanyi bitewe no kwiyamamaza kwa Perezida Petero Nkurunziza watsindiye kuyobora icyo gihugu manda itaravuzweho rumwe ifatwa nk’iya gatatu.

Mu Rwanda habarirwa impunzi ibihumbi 149 zirimo impunzi zavuye mu gihugu cy’u Burundi zifite ijanisha rya 48% hamwe n’impunzi zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka