Iyumvire uko iyo Nkotanyi yarokoye uwo mwana
Rtd captain Daphrosa Intaramirwa yasize umuryango we aza ku rugamba rwo kubohora igihugu, nyuma arera abana b’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusiga abana be batanu n’umugabo muri Uganda akaza ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ntibyashimishije benshi. Ariko we yirengagije abamushinjaga kutita ku muryango, akurikiza icyo umutima we wamubwiraga ko cyari gikwiye.
Abageze ku ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, babona ifoto y’umugore wambaye umwambaro wa gisirikare (Mukotanyi) ateruye umwana.
Mu kwezi kwa Kamena 2018, Kigali Today yaramushakishije, uwo musirikare, imusanga mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, Umudugudu wa Barija B.
Rtd Captain Daphrose Intaramirwa ni umubyeyi w’abana bane, kuko umwe yitabye Imana igihe yari ku rugamba. Kuri ubu ni umuyobozi w’umudugudu wa Barija B atuyemo.
Avuga ko yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Kujya ku rugamba yabanje kubyumvikanaho n’umugabo we kandi anamwemerera gusigarana abana.
Yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu kandi nta wundi muntu wo mu muryango we ubizi uretse umugabo we.
Igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga mu 1994, Captain Daphrose Intaramirwa yakuwe ku rugamba ahabwa inshingano zo kurera abana batoragurwaga hirya no hino, aho babaga basigaye nyuma y’uko ababyeyi babo bishwe.
Avuga ko atibuka umubare w’abana yareze ariko ngo barengaga ijana.
Agira ati “Igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, jye bankuye ku rugamba mpabwa inshingano zo kurera abana batoragurwaga hirya no hino ababyeyi babo bishwe n’interahamwe, bamwe babaga kuri hoteri Urumuri abandi bari i Kageyo.”
Rtd Captain Intaramirwa iyo yibutse abo bana afatwa n’ikiniga, bitewe n’uko yababonaga icyo gihe, ngo hari n’abari bakeneye ibere.
Ati “Hari abo nashukishaga ibere, gusa ikinshimisha benshi bariho, bamwe ni abagabo abandi ni abagore bubatse ingo zabo.”
Yemeza ko akivugana na bo kandi ahora abaremamo icyizere cy’imibereho myiza, kuko igihugu cyabonetse kandi ari cyiza.
Umwana uri ku ifoto yitabye Imana
Avuga ko yababajwe cyane n’umwana ugaragara ku ifoto amuteruye kuko ngo yitabye Imana azize uburwayi.
Agira ati “Uwo mwana namusigiwe na se umubyara ajya ku rugamba. Rurangiye yaraje ndamumuha ariko nyuma naje kumva ko yapfuye azize uburwayi.”
Yemeza ko hari n’abana yareze batari ab’Abatutsi bicwaga, kuko umwana wese bahuraga na we udafite umubyeyi atamucagaho.
Ku bwe ngo icyo ni icyemeza ko FPR Inkotanyi yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu igamije gukiza Abanyarwanda ubutegetsi bubi.
Ati “Ntabwo twaje tugamije ubutegetsi, twaje gukiza Abanyarwanda ubutegetsi bubi. Niyo mpamvu igihe cya jenoside tutihutiye gufata ubutegetsi ahubwo twarokoraga Abanyarwanda bicwaga hirya no hino mu gihugu.”
Avuga ko akunda by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera imiyoborere ye myiza.
Ati “Afande yatuyoboye neza ku rugamba n’ubu atuyobora neza. Njye ndamukunda by’umwihariko n’ibitaragerwaho tuzabigeraho.
Urwaza bwaki ni ubushake bwe, inka ziratangwa, abana bariga, isuku, iterambere n’ibindi.”
Yifuza kuzongera guhura na Perezida Kagame
Yifuza ko rimwe yazongera guhura na Perezida Kagame imbonankubone kuko amuheruka igihe cy’urugamba.
Ku myaka 68 y’amavuko avuga ko n’ubu yiteguye guhangana n’uwashaka guhungabanya ibimaze kugerwaho.
Ashingiye ku kuba we n’abandi bakobwa n’abagore bararwanye intambara ikomeye bagahagarika Jenoside, yemeza ko abana b’abakobwa na bo bashoboye kandi ntacyo abagabo bakora ngo kinanire abagore.
Avuga ko urubyiruko rukwiye guhora rwigishwa kandi rugatozwa ubugwaneza, urukundo rw’igihugu kuko ari bo bayobozi b’ejo.
Abayobozi barya ruswa abanga urunuka, kuko ngo uretse gutambamira gahunda nziza Leta ishaka kugeza ku baturage, ngo basenya igihugu bakananyunyuza imitsi y’Abanyarwanda bashaka gutera imbere.
Irebere ikiganiro kirambuye Rtd Capt Daphrosa yagiranye na Kigali Today
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega byizaaa!!!
uyu mubeyi Imana imuhe umugisha yakoze ibirenze iby’abantu dusanzwe twakora.
HE Mzhe wacu we amenya amakuru cyane ntibitinze azamutumaho.
courage KT radio
Afande Intaramirwa ninkotanyi muri Rusange byumwihariko His Excellency Paul Kagame turabashimira cyane kubwurukundo rwigihugu mugira kandi mwahoranye.Natwe urubyiruko tuzakomeza kubigiraho.Mwarakoze cyane.Imana izabahe ijuru gusa ntakindi.
uyumubyeyi nubu nindakemwa nge turatiranye neza ahubwo nkimuntu ukunda igihugu akanakitangira buriya namwubakira nka etage akarerwa agateta,umushaka azanyandikire kiri e-mail yanjye [email protected] nzamugezayo amwigishe namateka ndamikunda cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeee sinabona ukombivuga
yoooo Afande warakoze kdi njye mbona ukwiye gushyirwa muntwari zigihugu kdi banagufashe ubonane na President kko ndumva muherukana kera kbsa
Dafroza, warakoze cyane. Sinabona uko nagushimira. Gusa umunyamakuru wagusuye nkyeneye Numero ye akandangira aho utuye nkazahusura.
Murugo dutuye Matimba, Nyagatare.
Murakoze
Ndamuzi cyane Nyagatare afande nu mubyeyi wintagarugero kandi ukunda igihugu ke nabagituye bose. Imana izaguhe umugisha wibyo wakoze byose nibyo uzakora imbere
Murakoze cyane kubwiyi nkuru uyu mubyeyi n’intwali pee.ubutaha muzadushakire uwitwa David warashishaga iriya mbunda yari hejuru kuri CND batubwiyeko aba Rubavu muzaba mukoze.
Esekoko captain intaramirwa atuye inyagatare? mwashyira kurubuga no tlefon
Afande ! Imana nyagasani yonyine izakwiture iyo neza uri
Intwari kdi uri indorerwamo nziza twakibonamo gukunda igihugu
Uraho neza afande ,najyaga nanjye ndeba iyi Photo nkayibaza niba ukiriho ,nukuri Imana ugihe umugisha kuko wakoze akazi gakomeye cyane.
umugore w intanga rugero ureke ba Shaddyboo birirwa badukasira
Inkotanyi muracyariho kandi turabakunda cyene tuzagera ikirenge mucyanyu.twarabana ntago twabafashije ariko aho mugejeje tota endereya musururu moja