Iyo wishe mugenzi wawe nawe uba wiyishe- Mayor Muzuka
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène aratangaza ko iyo umuturage yishe mugenzi we nawe aba yiyishe, bityo akabasaba kubana mu mahoro.
Aya ni amwe mu magambo agize ubutumwa umuyobozi w’akarere ka Huye yagejeje ku baturage bo mu kagari ka Buvumu, Umurenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye, ubwo batangizaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ku itariki ya 11/11/2014.
Uyu muyobozi yateruye agira ati “Imana yaturemye kugira ngo tugenge isi, ntabwo yaturemeye kwicana. ... Iyo urebye mugenzi wawe mu maso wibonamo na we akibona mu yawe, iyo umwishe rero nawe uba wiyishe.”
Yakomeje avuga ko nyiri ukwica mugenzi we n’ubwo we asigara aba asa n’uriho ariko yarapfuye ahagaze. Yakomeje ababwira ko icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda batangiye ku itariki ari icyo “kongera kubaho”.

Yunzemo ati “Ni icyumweru cyo kumva ko uri Umunyarwanda. Hari ubwo bavuga gahunda ya ‘Ndi Umunyarwarwa’ bamwe bakavuga ngo ariko se ko nsanzwe ndi we? Si cyo bivuze. Uri umunyarwanda ariko, ugomba kuba umunyarwanda nyawe, urangwa n’indangagaciro nzima”.
Iki gikorwa cyanashojwe umwe mu barokotse jenoside wo mu murenge wa Mukura atanze imbabazi ku bamwangirije imitungo mu gihe cya jenoside abona ko bakennye nyamara bakaba barinangiye imitima ntibaze kumusaba imbabazi kandi we yari yiteguye kuzitanga. Abo yasoneye ngo bari bamurimo amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 700.
Muri iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, amahuriro (clubs), y’urubyiruko n’ay’abakuze, amaze kugera kure mu bumwe n’ubwiyunge yo mu murenge wa Mukura yabiherewe icyemezo cy’ishimwe.
Harimo ndetse n’ihuriro abasangirangendo y’i Cyeru ho mu murenge wa Mukura ihuriwemo n’abigeze gufungirwa jenoside hanyuma bakemera icyaha bagasaba n’imbabazi ni uko bagafungurwa, hamwe n’abakotse jenoside.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|