Iyo umuntu avuga ngo Leta yaranshutse ndica aba yikuraho uruhare rwe-Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko kuba hari abantu bakoze Jenoside bakemera uruhare rwabo bakivuga ko Leta mbi yabashutse bakica cyangwa ko batewe na Shitani baba bikuraho uruhare rwabo kuko hari abandi banze kwica ahubwo bahisha cyangwa bahungisha Abatutsi.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’imiryango itari iya Leta (Civil Society Organisation) mu guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Muri iyi nama hasuzumwe intambwe imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaharenwa bw’Abanyarwanda, inzitizi zibangamiye urwo rugendo ndetse n’ingamba zigomba gufatwa mu rwego rwo gushimangira Ubunyarwanda nk’isano iduhuza twese.

Umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, Uwacu Julienne avuga ko n’ubwo ubushakashatsi buheruka bwakozwe mu mwaka wa 2020 bwagaragaje ko 94.7% by’Abanyarwanda bunze ubumwe, abantu badakwiye kwirara ahubwo hakwiye kurebwa ibigishobora kubangamira intambwe yatewe.

N’ubwo hari byinshi byishimirwa ariko ngo haracyari inzitizi zikigaragara zishobora kubangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda harimo abatarakira ibikomere bijyanye n’amateka ya Jenoside n’ibindi.

Ati “Turacyafite abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino ku Isi n’ababashyigikiye bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, turacyafite bamwe mu banyarwanda bagenda bagerageza kugira ahandi bashaka kwibona, udutsiko, umuntu ashobora gufata nk’aho ari duto ariko dushingiye ku mateka yacu tudashobora gufata nk’aho ari duto kuko twahisemo gushyira imbere ubunyarwanda, ndi umunyarwanda ikaba isano dusangiye.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko abantu bakoze Jenoside bakemera uruhare rwabo hari ibyo batavuga ahubwo bashakisha izindi mpamvu batwerera kuba barishoye muri ibyo byaha harimo gushukwa na Leta mbi ndetse na shitani nyamara hari abandi banyarwanda bahishe bagenzi babo ndetse abandi bakanabahungisha.

Yagize ati “Abantu bakoze Jenoside bakemera uruhare rwabo hari uburyo bakwepa, hari aho batageza, imiryango itari iya Leta ikwiye gukomeza kubafasha. Baravuga bati hariho Leta mbi yadushutse, iyo umuntu avuga ngo Leta yaranshutse ndica, iba yivanaho uruhare rwe, rwo gushishoza, rwo kureba ikibi akacyanga, hari abanze gukora Jenoside bahisha n’abantu abandi barabahungisha.”

Avuga ko bakwiye kujya batanga ubuhamya bwuzuye kugira ngo buzafashe abakiri bato kwirinda kuzagwa mu mutego wo gukora ibyaha nk’icya Jenoside.

Kuva mu mwaka wa 2008, Ukwezi k’Ukwakira kwahariwe by’umwihariko kuzirikana k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, aho kuri ubu Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, itegura ibiganiro bihabwa ibyiciro bitandukanye kugira ngo hasuzumwe intambwe imaze guterwa mu rugendo rumaze hafi imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka