Iyo ufashe nabi ishyamba ryawe uba uteje ibyago abantu benshi -Senateri Mukasine
Senateri Mukasine Marie Claire aranenga uburyo hari bamwe mu baturage batita ku mashyamba yabo kandi ariyo afatiye runini ibinyabuzima byinshi nabo ubwabo.
Ibi Senateri Mukasine yabitangaje kuwa gatandatu tariki ya 29/11/2014, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Muhanga mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi ko gutera ibiti, batera ibiti ku nkengero z’urugomero rwa Nyabarongo, hanacukurwa imirwanyasuri mu mashyamba y’abaturage.

Mu Murenge wa Shyogwe ahacukuwe imirwanyasuri mu ishyamba ry’umuturage bigaragara ko rishaje ntihigeze imirwanyasuri kuva ryaterwa, bivuze ko ibiti bitabona amazi ahagije ngo bikure neza ari nayo mpamvu bigaragara ko ritagitanga umusaruro uhagije kubera kutaryitaho.
Akamaro k’ishyamba si ugusarurwa gusa ahubwo rinatuma haboneka umwuka mwiza abantu bahumeka kandi rikagira uruhare mu gutanga imvura bityo ibihingwa bigakura neza, ndetse n’abantu bakabona amazi ahagije.
Nyamara bamwe mu baturage b’i Shyogwe ntibarasobanukirwa n’aho imvura ituruka kuko bakivuga ko imvura itangwa n’Imana. Senateri Mukasine abajije abaturage niba bazi impamvu ibihe bihindagurika, abaturage barasubije bati “biterwa n’Imana kuko niyo itanga imvura, kandi n’ubwo hari abatayibona abandi ikabageraho ni Imana iba itarabagenera, igihe kiba kitaragera”.

Imyumvire nk’iyi ituma n’uwateye igiti atacyitaho kuko aba atazi akamaro kimufitiye karenze hejuru yo kugisarura cyangwa kukibyaza amafaranga, ari nayo mpamvu Senateri Mukasine asaba abanyarwanda muri rusange kwita ku biti aho bitemwe hagaterwa ibindi, kandi bigakorerwa neza, aho gutekereza ko bizakorwa n’Imana.
Senateri Mukasine kandi asaba abaturage guhinga ibiti bivangwa n’imyaka, cyakora abaturage b’i Shyogwe bakaba bagaragaza ko basobanukiwe n’akamaro k’ibiti bivangwa n’imyaka, kuko ngo bitanga ubwatsi bw’amatungo, kubishingiriza imyaka no kubivanamo imbaho.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku avuga ko abahinzi b’amashyamba batayitaho ku bwende kuko bisaba kuyagaburira ibidahenze, aho avuga ko bihagije gucukura imirwanyasuri ifata amazi ishyamba rikayafatira hafi.
Insanganyamatsiko izirikanwa muri uku kwezi iragira iti “twirinde imihindagurikire y’ibihe haterwa ibiti bivangwa n’imyaka mu murima”.
Euphrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravooooooo Senator, ni byiza cyane kudukangurira kwita ku mashyamba, kuko igiti ni isoko y’ubuzima.........
twite ku mashyamba kuko adufatiye runini kuko uko tuyitaho ninako natwe atubyarira umusaruro ufatika