“Iyo ubanye n’abakene ntubaheho barakwiba”- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abashoramari bakorera mu Rwanda guha abenegihugu imirimo, kugira ngo birinde ubujura mu gihe baba bahaye imirimo abanyamahanga.

Mu biganiro yagiranye n’abagize urugaga rw’abikorera (PSF), kuri uyu wa gatandatu tariki 08/12/2012, Umukuru w’igihugu yabasabye abashoramari kutagira umwenegihugu ufite ubushobozi bima akazi.

Yagize ati: “Ndabizi mufite ibibazo byinshi mu ishoramari, ariko na none mubiretse [guha abenegihugu akazi] ingaruka zaba mbi cyane kurushaho. Inzara yakwibasira benshi; kandi uri umukire ntibyakorohera kubana n’umukene, aragutera akakwiba.”

Yasabye kandi abashoramari kudaha umurimo abantu bitewe n’icyenewabo, ahubwo bakibanda ku bakozi bafite ubushobozi. Nta mushinga ushobora gutera imbere, ushingiye ku marangamutima; nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye.

Umukuru w’igihugu kandi yashimiye abikorera ko bitabira gushyigikira gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu, zirimo Agaciro Development Fund (AgDF), Gir’inka n’izindi.”

Ku bijyanye na gahunda yo gushyigikira AgDF, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda n’inshuti zabo guharanira kwihesha agaciro, aho yavuze ko nta guta agaciro kurenze gusuzugurwa n’abitwa abaterankunga.

Guha umuturage inka nabyo bigamije kumuha ubushobozi bwo kugura ibyo abashoramari bacuruza, nk’uko umukuru w’igihugu yabisobanuye.

Abashoramari baturutse impande zose z'igihugu.
Abashoramari baturutse impande zose z’igihugu.

Abashoramari basaba ko itegeko rijyanye n’imisoro rinozwa, ku buryo ryorohera abasora bose, ndetse no gushyiraho ikigo cyo kubaka ubushobozi bw’abakozi, bugifite icyuho kingana na 60% mu bikorera; nk’uko bisobanurwa na Perezida w’urugaga rw’abikorera (PSF), Faustin Mbundu.

Abikorera mu Rwanda bavuga kandi ko hari imbogamizi z’umuriro udahagije, ndetse ngo n’iyo uhari, ukunze kubangiriza amamashini. Bavuga kandi ko bafite ikibazo cyo gucibwa amande iyo bakererewe kwishyura imisoro, nyamara iyo ari Leta igomba kubishyura habaho ubutinde bukabije.

Icyakora hari icyizere gishingiye ku itsinda ryashyizweho rihuriweho n’impande ebyiri, Leta na PSF, nk’uko Faustin Mbundu yatangaje.

Perezida Kagame yamaganye ubutinde bwinubirwa n’abikorera, asaba inzego zose, zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera, kwihutira gukora imirimo zishinzwe.

Ku kibazo kijyanye n’ingufu zidahagije mu gihugu, Guverinoma ikomeje gushaka abashoramari bo guteza imbere ubwoko bw’ingufu bunyuranye, aho icyerekezo kivuga ko mu mwaka w’2017, u Rwanda ruzaba rufite ingufu zigera kuri Mega watt 1000, zivuye ku kuri mega watt 100 zitangwa n’ingomero z’amashanyarazi muri iki gihe.

Abashoramari kandi bagomba kongera ibikorwa, kugirango bitange umusaruro urenze 10% by’ubukungu bw’igihugu, bwinjizwa n’abashoramari; nk’uko Perezida Kagame yabisabye.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo abanyarwanda biba,ntanumukire utunze umukene.
buriwese aritunze kugiticye kandi ntamukene wiba umukire kuberako atamuhaye kandi baturanye.usibye yamabandi yabigize umwuga rero ntabwo abakene batunzwe no kwiba.

nonese muradushishikariza kwiba ngo tubone imirimo.nahita njya kwiba kwa muzehe kabisa.

ikindi kuki wamugani leta yo idacibwa amande yo gukererwa kwishyura abo igomba kwishyura? twabazande?

Kanuni yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

ariko se wa mugani kuki leta isaba ibihano ngo byo gukererwa kwishyura imisoro ariko yo ntibazwe ibihano iyo ariyo YAtinze kwishyura nukuberiki? KUKI ITABAZWA IBYO BIHANO? ABADEPITE BAZATWIGIRE IKIKIBAZO USIBYE KO BYABA BISA NO KUREGERA UWO UREGA .MUNDANGIRE AHO IKIKIBAZO CYAZIGIRWA.

Kanuni yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka