Iyo ubaho nta ntego wisanga urimo gufasha abandi kugera ku zabo

Dr. Delphine Abijuru, komiseri mu Muryango utoza abagore kujya mu myanya ifata ibyemezo (Leadership women network), avuga ko umuntu ubaho nta ntego akenshi yisanga arimo gufasha abandi kugera ku zabo.

Abakobwa 100 bo muri Nyanza nibo bakurikiye ibyo biganiro
Abakobwa 100 bo muri Nyanza nibo bakurikiye ibyo biganiro

Yatanze ubu butumwa ku bakobwa bo mu Karere ka Nyanza biga mu wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye, mu gihe cy’ibiganiro bagenewe mu gihe cy’iminsi ine uhereye tariki 29 Werurwe 2023, byari bigamije kubafasha kwirinda Sida n’inda zitateganyijwe. Babiteguriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’umuryango FXB.

Yabashishikarije kubaho bafite intego, bakirinda kujya ku mbuga nkoranyambaga bashaka ibibayobya, usanga bifasha ba nyirabyo kuko bibinjiriza amafaranga kubera views (umubare munini w’ababakurikira), mu gihe bo ntacyo bunguka.

Yagize ati “Urugero nk’uwiga imibare n’ubugenge, yagombye kujya ku mbunga nkoranyambaga ashakaho ibimwongerera ubumenyi n’ubushobozi, aho gufasha undi kugera ku ntego ze we ntacyo yungukamo.”

Dr. Abijuru yanavuze ko uko kugendera ku ntego bizababashisha kudatana, ngo usange ababyeyi babo, cyane cyane ba mama babo, bahatakarije ishema.

Ati “Umwana w’umukobwa iyo yitwaye neza, umuntu wa mbere ahesha agaciro ni mama we, kuko burya ari we umuherekeza kuva avutse kugeza na we abaye umubyeyi.”

Abakobwa baganirijwe muri rusange bacengewe n’ubutumwa bahawe. Kuri bo ikintu cya mbere umukobwa akora kigatesha ishema ababyeyi, ni ugutwita imburagihe.

Aisa Aduhire Ndikumana wo mu Murenge wa Cyabakamyi ati “Ikintu cya mbere umukobwa akora kigasebya umubyeyi, kinamutera agahinda cyane, ni ugutwita imburagihe, kuko akurera yumva ko uzakura ukavamo umukobwa muzima, uzava iwabo agiye gushaka umugabo. Iyo umukobwa atwise cyane cyane akiri mutoya bituma umubyeyi yibonamo uwaherekeje abandi babyeyi.”

Asaba bagenzi be kwitwararika agira ati “Ubuzima bwacu abakobwa bwangirika vuba cyane. Ubuzima ufite none nubupfusha ubusa buzaribwa n’imbwa, ariko nubusigasira ukabuha agaciro buzagenda neza. Jya utekereza kabiri ku byo ugiye gukora byose.”

Claudine Uwamahoro wo mu Murenge wa Rwabicuma amwunganira agira ati “Ikindi abakobwa tugire kunyurwa. Ntabwo abantu twese tungana. Niba wambaye urukweto rugura ibihumbi bibiri abandi bambaye urwa bitanu, iga gukora, urwo rwa bitanu uzarwigurire. Baravuga ngo ‘usoroma ibimusumba yihanganira ibimutokoza’, ihanganire ibigutokoza, ejo uzagere ku bigusumba.”

Yungamo ati “Kandi menya kwihagararaho, uvuge uti niba umugabo ambwiye ngo arampa ibi n’ibi ariko turyamane, menya kuvuga ngo Oya. Ntuvuge ngo rwose...urabona...nyine....Oya ni yo duhagazeho.”

Ibi biganiro byakurikiwe n’abakobwa 100 kuko muri buri Murenge w’Akarere ka Nyanza haturutseho 10 bahagarariye abandi. Mu byifuzo byagaragajwe n’abayobozi bageze aho byabereye, ni uko byagera ku bana benshi kuko ari ingirakamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buli muntu akwiriye kubaho afite intego nziza mu buzima bwe.Urugero,ushobora kugira intego yo kwiga,kugirango uzabone akazi.Ariko se mwali muzi intego nziza iruta izindi zose imana idusaba?Iyo ntego ni ugushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Impamvu iyo ntego iruta izindi zose zibaho,nuko abubahiriza iyo ntego,nubwo nabo bapfa,kandi akaba aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye,imana izabazura ku munsi w’imperuka ibahe ubuzima bw’iteka.

masabo yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka